Amakuru

Kigali: Umuriro watewe na gaze wakomerekeje abantu mu nzu ikikije gare yo mu mujyi

Inkongi y’umuriro yatewe na Gaz ikoreshwa mu guteka yatwitse bamwe mu bari mu cyumba gitekerwamo isambusa, mu nzu ikikije gare iri mu mujyi wa Kigali.

Ababonye iby’iyi nkongi bavuga ko Gas yaturitse bamwe barakomereka, bakaba bajyanywe kwa muganga nyuma y’uko inzego z’ubutabazi zihageze.

Uwitwa Sibomana Jean Chrisostome usanzwe akora akazi ko guteka yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru  ko mu nzu yitwa “Sambusa Halal Design” hadutsemo inkongi we ateze imodoka muri gare. Nk’umuntu umenyereye imirimo ikorerwa mu gikoni yahise ajya kureba ibibaye.

Avuga ko yasanze hari imashini bifashisha bazimwa umuriro (kizimyamoto) ahita ayikoresha azimya gas yarimo kwaka.

Sibomana yavuze ko ari icupa rimwe ry’ibiro bitandatu ryakagamo umuriro mwinshi cyane agatekereza ko agafuniko karifunga ntakariho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuzimya umuriro, ACP Jean Baptiste Seminega yabwiye abakorera mu nyubako ya Downtown n’abandi bose baje kureba ibyahabaye kujya birinda gukoresha Gas ahantu hafunganye.

Yagize ati “Aba bantu bagize gukorera ahantu hafunganye, kandi bakoresha amacupa arenze rimwe ya gas  bategura amafunguro.”

Yavuze ko kubera abantu benshi bagana hariya impanuka yabereye, ngo bongereye umuriro batekesha bihura n’amavuta gas iraturika, biteza umuriro mwinshi.

Seminega yasabye abakoresha Gas kujya bakorera ahantu hatunganye, kandi bagafungura amadirishya n’imiryango.

Yavuze ko isomo bakuye kuri iyi restaurant yahiye ari uko abakora bene kariya kazi badakwiye kongera gukorera ahantu hafunganye.

Abakoresha gas bagirwa inama ko mbere yo kuyikoresha bajya babanza kumva neza impumuro ihari kugira ngo bamenye niba ifunze neza ngo itaba yasohoka hanze bigateza impanuka.

Bamwe mu bakomerekejwe na Gaz
Ubutabazi bwihutiye kubajyana ku bitaro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger