AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umumotari yagwiriwe n’igiti ahita yitaba Imana

Umusore wari ufite imyaka 27 y’amavuko ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yagwiriwe n’igiti ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019.

Polisi yihanganishije umuryango we, isaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe k’imvura.

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’igitondo (9h00 a.m), mu Mudugudu w’Ishema, mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

Motari yari yugamye munsi y’igiti giteye ku muhanda, afite moto RD 484Z, kiramugwira ahita apfa.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (Fire Brigade) ryatabaye ribasha gukura umurambo w’uriya musore munsi y’igiti, moto ye n’ibyo yari afite byatwawe n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti yatangaje ko abantu bakwiye kwitwarararika mu gihe k’imvura bakirinda kugama munsi y’igiti.

Ati “Mbere na mbere mbanje kwihanganisha umuryango w’uwapfuye. Nkaba nasaba abaturage kutugama munsi y’ibiti kuko hari impanvu eshatu zitari nziza; kuba igiti cyakugwira, kuba cyakubitwa n’inkuba no kuba ukomeza kunyagirwa, nta mutekano uba ufite igihe wugamye munsi y’igiti.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yihanangirije Abanyarwanda kutugama mu nsi y’igiti
Twitter
WhatsApp
FbMessenger