AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umubyeyi utamenyekanye yabyaye ajugunya uruhinja muri ruhurura

Mu masaha y’urukerera wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019 nibwo umubyeyi tutaramenya amazina ye yabyaye umwana amujugunya muri ruhurura iherereye mu murenge wa Rwezamenyo, akagari ka Kabuguru ho mu karere ka Nyarugenge, ahita acika kugeza ubu ntawari wamenya aho yarengeye.

Ahagana muma saa tatu za mu gitondo ubwo itangazamakuru ryageraga aho ibi byabereye aho ibi byabereye abaturage ryahasanze batigeze bemera gutangarizwa amazina yabobavuze ko babonye urwo ruhinja mu gitondo ruryamye rwubitse inda muri ruhurura.

Umwe muri bo usanzwe anakora isuku yo mu muhanda muri kano gace yavuze ko uruhinja yarubonye muri ruhurura ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mugitondo.

Yagize ati”Twasanzemo agahinja ariko nta mubyeyi wari uhari ” Akomeza avuga ko nyuma yaho gato, abashinzwe umutekano bahise bahagera ndetse n’abaganga b’ivuriro ryegereye iyo ruhurura rizwi nka ‘Rehoboth’ bahita bagakuramo urwo ruhinja barushyira mu ikarito barujyana muri iryo vuriro.

Abantu benshi bari imbere y’ivuriro ‘Rehoboth’ ryari rujyanywemo uruhinja

Avuga ko atigeze amenya icyateye uwo mubyeyi kujugunya urwo ruhinja muri iyo ruhurura. ” gusa bandi baturage babiri twahasanze nabo batubwiye ko ngo bumvise abantu bavuga ko ku ivuriro bari bamwimye ubufasha, bishoboka ko yaje guhita abyarira hafi aho agahita ajya kujugunya umwana muri ruhurura.

Inzego za Leta twahasanze zirimo n’izumutekano ntizigeze zemera kuvugisha byinshi itangazamakuru, gusa zatubwiye ko tuba turetse. Mu minota micye umuganga yasohotse muri rya vuriro afite igikarito kirimo rwa ruhinja barushyira mu mudoka y’inzego zishinzwe umutekano baragenda. Umunyamakuru yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’unurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, ntibyamukundira kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa.

Amafoto:

Kuri ruhurura uruhinja rwajugunywemo hari abantu benshi bashungeye
Abaganga bakuye uruhinja muri ruhurura barushyira mu ikarito barujyana ku ivuriro kugirango rwitabweho

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger