AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Inama yari yahuruje abantu bagombaga gutahana amadorali yaburijwemo na Polisi

Polisi y’ u Rwanda yaburijemo inama yari yahuruje imbaga y’ abiganjemo urubyiruko rw’ u Rwanda bari bizejwe ko barahwa amadorali y’ Amerika 197. Polisi ivuga ko uburyo iyi nama yateguwe bigaragaza ko harimo ikibazo.

Umubare munini w’abantu kuri uyu wa Kabiri bakoraniye muri Kigali Convention Centre, mu nama byari byiswe ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi, ariko birangira hitabajwe inzego z’umutekano.

Abateguye iyi nama bashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha binyuze kuri murandasi. Yateguwe n’ ikigo Wealth Fitness International, kivuga ko kizatanga amahugurwa yo gukora ubucuruzi.

Kwinjira muri iyi nama byari ubuntu ariko bageze aho yagombaga kubera kuri Kigali Convention Center basabwa kwishyura amafaranga kubera ubwinshi bw’abantu bari bahari. Imyanya y’imbere bahise bishyuza amafaranga y’ u rwanda ibihumbi 15 na ho mu myanya isanzwe bishyuza ibihumbi bine na magana atanu.

Ibi byateye urujijo abari bariyandikishije ku bwinshi basaba kuzitabira iyi nama bamwe bahagaragara hanze ya Hotel Raddison blu bigeze aho bose bemererwa kwinjira.

Izo mpugenge zatumye inzego z’ umutekano zirimo Komiseri wa Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi n’Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba, Karake Peter bagera aho iyi nama yagombaga kubera barayihagarika.

CP Rumanzi yabwiye abari muri iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.

Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.

Yakomeje ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere. Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa.

Yakomeje agira ati “Turasaba ko ibyo biba bihagaze.”

Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

Kugeza ubu, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rumaze guta muri yombi abari bateguye iki gikorwa cyari cyiswe wealth Fitness event.

Abantu benshi bari bayitabiriye bazi ko bagiye kuyora amadolari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger