AmakuruAmakuru ashushye

Kigali hagiye kubaka umujyi utangiza ibidukikije

Mu mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa umushinga w’ikitegererezo wo kubaka umujyi utangiza ibidukikije, inyigo n’igishushanyo mbonera byawo bizarangira bitarenze Ukuboza 2019.

Uyu mujyi uzubakwa mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku butaka bwa hegitari 620. U Rwanda nirwuzuza uwo mujyi, ruzaba igihugu cya mbere gifite uwo mwihariko muri Afurika.

Kayumba Eudes, Umuyobozi wungirije w’Umushinga ‘Green City Pilot’ uzubaka uwo mujyi, yabwiye The New Times  ko “abenjeniyeri bawize bateganya ko uzatangwaho amafaranga ari hagati ya miliyari $4 na miliyari $5 [akabakaba miliyari 4 Frw].”

Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi itanu yatangiye ku ya 6 Gicurasi 2019 ikazasozwa ku ya 10 Gicurasi 2019,

Biteganyijwe ko uwo mujyi uzaba ufite ikoranabuhanga rigezweho, imodoka zikoresha amashanyarazi, imihanda yagenewe amagare na moto, ingufu zisubira, uburyo burambye bwo gutunganya imyanda, inganda za biogas n’ibindi.

Uwo mushinga wiswe ‘Green City Pilot’, uterwa inkunga na Banki y’Iterambere y’Ubudage (KFW), ingengo y’imari y’agateganyo uzatwara ikaba ari Miliyari 5 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 4500Frw).

Ikigega cyo kubungabunga ibidukikije (Fonerwa) ku nkunga y’Umuryango w’Iterambere w’Abadage ubinyujije muri Banki yayo y’Iterambere, KfW, kiri gukora inyigo y’uwo mushinga mu gihe Ikigo cy’Ubwubatsi cya Sweco cyahawe isoko ku ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Umuyobozi wa Fonerwa, Ruzibiza Hubert, yerekana imiterere y’umujyi utangiza ibidukikije
Uko kimwe mu bice by’uwo mushinga kizaba cyubatse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger