Amakuru

Kigali: Ferwafa yahindutse urubuga rwo kwimenyerezamo kwegura

None kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023 hari gucicikana amakuru avuga ko Umunyamabanga uhoraho , Ushinzwe imari, Umuyoozi wa Tekiniki, komiseri w’ ubukungu n’ uw’ amategeko b’ Ishyirahamwe  shyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda(Ferwafa) baba beguye.

Ayo makuru ari gusohoka nyuma y’ aho ejo ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023 Perezida w’ Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda Olivier Mugabo Nizeyimana yeguraga ku mirimo ye ataranamara imyaka ibiri.

Abayobozi b’ Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda bakekwa ko baba beguye none ni Muhire Henry Brulart wari Umunyabanga uhoraho wa Ferwafa, Umuyobozi ushinzwe umutungo iraguha David, Gerard Buscher ushinzwe tekiniki, Komiseri ushinzwe amategeko, Uwanyirigira Delphine na Habiyambere Chantal wari komiseri w’ ubukungu.

Bityo hakaba hahise hatumizwa komite nyobozi ya Ferwafa igitaraganya ikaba irimo kuganira no kwiga ku bwegure bwabo. Ibiri buze kuyivamo tuzabibamenyesha mu yindi nkuru bamaze kubitangaza.

Komiseri w’ ubukungu Habiyambere Chantal nawe yeguye

Muhire Henry SG wa FERWAFA yeguye

DAF Iraguha David nawe yeguye

Komiseri mu mategeko Uwanyirigira Delphine nawe yeguye

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger