AmakuruAmakuru ashushye

‘Kigali Car free day’ yahesheje u Rwanda igihembo gikomeye

Newcities, Umuryango udaharanira inyungu mu gihugu cya Canada uteza imbere imiturire y’imijyi yimakaza imibereho y’abayituye, wahaye Umujyi wa Kigali igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuzima rusange.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, Ikigo Newcities ku bufatanye n’Umuryango ‘Novartis Foundation’ n’Umujyi wa Montréal batangaje ko Umujyi wa Kigali ari wo wegukanye igihembo cyo guteza imbere ubuzima rusange cya 2019.

Marie Chantal Rwakazina, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yagize ati “Twishimiye kuba Kigali yatoranyijwe mu bazashimirwa muri Wellbeing City Award2019 mu bijyanye no guteza imbere ubuzima rusange. Uku ni ukuduha ikizere kuri gahunda ya Kigali Car Free Day nk’igikorwa kigamije kuzamura ubuzima n’imibereho myiza mu mugi.”

Yashimiye abaturage ba Kigali, cyane cyane abitabira Car Free day igihe cyose ndetse n’abafatanyabikorwa bafasha mu gutuma iyi gahunda igenda neza, ndetse anavuga ko bazakomeza guteza imbere iyi siporo.

Ibyo bihembo byiswe “Wellbeing City Awards”, bitanzwe ku nshuro ya mbere , bigamije gushimira imijyi ishyira imbere imibereho y’abayituye mu igenamigambi yayo ndetse na politiki z’ibihugu.

Muri “Car Free day”, abatuye mu Mujyi wa Kigali bose bagirwa inama yo guparika amamodoka bagahurira mu Mujyi wa Kigali rwagati bagakora siporo. ni gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri 2016.

Imijyi isanga 100 yo mu bihugu 27 hirya no hino ku isi ari yitabiriye gupiganira ibyo bihembo, ariko Newcities n’abafatanyabikorwa bahitamo imijyi itanu gusa harimo n’Umujyi wa Kigali ari na wo byarangiye wegukanye intsinzi.

John Rossant washinze NewCities akanayiyobora avuga ko umuryango we wishimira gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, na politiki zishyira imbere imibereho myiza.

Umugi wa Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani ni wo watoranyijwe nk’uteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Wellbeing City2019) Santa Monica, wo muri America na wo wagenewe igihembo, Pune wo mu Buhinde watoranyijwe nk’utanga amahirwe mu iterambere ry’ubukungu no guhanga akazi, umugi wa Lisbon, muri Portugal uzahemberwa ko wita ku iterambere rirambye.

Umuhango wo gushyikiriza ibihembo iyo Mijyi uko ari itanu, uzabera I Montreal muri Canada  mu nama yo guteza imbere Imijyi izaba tariki ya 19 na 20 Kamena 2019.

Perezida Paul Kagame ajya afata umwanya akitabira ibikorwa bya Car Free Day agakorana siporo na rubanda 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger