Amakuru ashushye

Kigali: Abasore batatu bafashe ku ngufu umukobwa barangije baramwica

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Kamena 2018, mu kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali hatoraguwe umurambo utambaye w’umukobwa bivugwa ko yafashwe ku ngufu akanicwa n’abasore batatu.

Abaturage bahaturiye, baravuga ko uyu mukobwa yatwawe n’abasore batatu bakamufata ku ngufu barangiza bakamuniga, ubwo byabaga uyu mukobwa ngo yatatse, ngo atatse hari umuturage wagiye kureba ibibaye, abo basore bamubonye bariruka bamwe barafatwa bivugwa ubu bari mu maboko y’ubugenzacayaha.

Uyu murambo wabonetse mu gihuru mu gashamba kari haruguru y’ umuhanda mu kagari ka Nyamabuye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gatsata Ntiyamira Faustin yabwiye Makuruki ko ikibazo cy’umutekano muke bagiye kugikemura bashyiraho irondo rihoraho ndetse bakashyiraho umuganda wo gutema ibi bihuru.

Uyu muyobozi yashimangiye ko koko uyu mukobwa basanze yambaye ubusa bishimangira ko abamwishe babanje kumusambanya.

Aka gashyamba ngo basanzwe bahategera abantu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger