AmakuruPolitiki

Kayonza:Umugabo w’imyaka 45 akurikiranyweho gutera akana ke gato inda

Umugabo w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16 ndetse akanamutera inda, kuri ubu ifite amezi arindwi.

Uyu mugabo wari usanzwe atuye mu Mudugudu wa Myatano mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini, yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 4 Nzeri mu 2023.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze imyaka myinshi arera abana be bane nyuma y’aho umugore bashakanye abamutanye akigendera, bikekwa ko nyuma aribwo ashobora kuba yaratangiye gusambanya uwo mukobwa we kugeza ubwo amuteye inda kuri ubu ifite amezi arindwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’aho uyu mwana we w’umukobwa ufite imyaka 16 aganirijwe n’abajyanama b’ubuzima akababwira ko se ari we wamuteye iyo nda.

Ati “ Ejo ku mugoroba twamenye ko umugabo w’imyaka 45 akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16 akanamutera inda, ni amakuru twahawe n’abajyanama b’ubuzima nyuma yo kuganiriza uwo mwana akababwira ko se ari we wayimuteye. Abajyanama b’ubuzima babonye atwite baramuganiriza cyane, ageze aho arafunguka ababwira ibyamubayeho.”

Rukeribuga yakomeje avuga ko bahise bitabaza inzego z’umutekano zimuta muri yombi ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. Yavuze ko agikekwaho iki cyaha akaba ari nayo mpamvu iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango ngo kuko ariyo akunze kuvamo ibibazo byinshi; birimo kubura uburere ku bana, kuba bata amashuri, kuba bajya mu muhanda no kuba baterwa inda imburagihe. Yanenze kandi abasambanya abana babo ngo kuko ari amahano.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gahini mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba koko yarasambanyije umwana we w’imyaka 16.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger