AmakuruImikino

Kevin Muhire wa Rayon Sports yerekeje mu Misiri

Kevin Muhire, umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza mu Misiri aho yitezwe gusinyana amasezerano y’imyaka 3 na Misr Lel- Makkassa Sports Club yo muri iki gihugu.

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere ni bwo uyu musore uzwi ku kazina ka Rooney yahagurutse  ku kibuga cy’indege mpuzamahaga cya Kanombe yerekeza I Cairo mu gihugu cya Misiri.

Kevin Muhire agomba kumara ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri iyi kipe yageze bwa mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ya Misiri muri 2009. Mu gihe Muhire yaba atsinze iri geragezwa, yahita ahabwa amasezerano y’imyaka 3 ashobora kumwinjiriza angina n’ibihumbi mirongo itanu by’amadorali ya Amerika.

Mbere yo guhaguruka i Kanombe, Kevin Muhire yatangaje ko cyari igihe cye cyo kuva mu Rwanda akajya gukina hanze bitewe n’urwego rushimishije yumva agezeho.

Ati”Aho ngiye Rayon Sports na Centre yanjye barahazi, barumvikanye ubu nizeye ko bizampira kandi bikagenda neza. Igihe cyari kigeze ngo mve mu rugo kuko nari maze kugira urundi rwego ngeraho, ikindi sinagumya kubigaragaza muri shampiyona ya hano gusa (y’u Rwanda) kuko bikomeje gutyo numva ntacyo naba nshoboye.”

Kevin Muhire w’imyaka 21 y’amavuko, yazamukiye muri Centre yo kwa Santos i Gikondo, ni umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga shampiyona y’u Rwanda ifite.

Muri Nyakanga byavugwaga ko uyu musore ashobora kwerekeza muri Klubi Futbollistik Shkupi yo muri Macedonia, gusa ibiganiro hagati y’iyi kipe na Rayon Sports biza gupfa.

Mu gihe yaba atsinze igeragezwa, yaba abaye Umunyarwanda wa kabiri ukina muri shampiyona ya Misiri nyuma ya rutahizamu Danny Usengimana ukina muri Tersana Sports Club.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger