AmakuruAmakuru ashushye

Uko abaturage bakiriye icyemezo cyo guca umuco wo kwitukuza (Mukorogo)

Mu mpera z’icyumweru dusoje, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, hacicikanaga ubutumwa busaba ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge na Minisiteri y’ubuzima guca no gukumira amavuta ahindura uruhu ngo kuko umuco wo kwitukuza umaze gufata indi ntera kandi byangiza uruhu.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye birenga 200 kuri iki kibazo, Mu masaha ya saa Cyenda zo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo , Perezida Kagame , yanditse kuri Twitter asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu gufata ingamba mu maguru mashya.

Ati “Ni bimwe mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Birimo ikoreshwa ry’ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya.”

Ku wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo , abaturage batandukanye bo mu mujyi wa Huye ho mu ntara y’Amajyepfo batangaje ko koko bikwiye kuko ngo nta muntu w’irabura ukibaho kuko bose basigaye bihindura uruhu bakisiga aya mavuta atukuza yahawe amazina atandukanye nka ‘Mukorogo’, ‘Mukesha’.

Bavugaga ko abakunze kubikora ari ab’igitsina gore.

Umwe yagize ati” Ariya mavuta ni mabi cyane rwose akwiye gucika, hari ifoto y’umuntu banyoherereje kuri Whatsapp amaso yose yarwaye kanseri kubera kuyisiga.”

Undi ati “Njyewe ndashaje ariko bakwiye kureka buri muntu akisiga amavuta ashaka.”

Hari n’uwagize ati “Na Leta igomba kudufasha rwose tukagira ubuzima bwiza, njyewe nshigikiye iki cyemezo cyo guca amavuta ya mukorogo.”

Undi ati “ Nta muntu w’irabura ukibaho, bose bisiga mukorogo ugasanga umubiri w’umuntu warahindanye biteye isoni rwose.”

Icyakora hari n’abasaba Leta ko yabakorera ubuvugizi mu bacuruza amavuta ngo kuko usanga amavuta y’umwimerere adahindura uruhu usanga bayacuruza ku giciro cyo hejuru bagahitamo kugura aya bita mukorogo ngo kuko aba agura make.

Hagati aho Polisi y’Igihugu ifatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bakoze umukwabo wo kugenzura amaduka acuruza ibintu binoza kandi bisukura umubiri bitemewe mu Rwanda, birimo amavuta ya ‘Mukorogo’.

Uyu mukwabu wakorewe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi rwagati birimo Downtown, Quartier Matheus n’ahandi hirya no hino.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yatangaje ko n’ubwo aribwo bigaragaye ko hakozwe umukwabo, iyi gahunda isanzwe ibaho cyane ko biteganywa n’Itegeko No47 ryo ku wa 14 Mutarama 2013, rigenga imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti.

Iri tegeko kandi rifite iteka rya Minisitiri w’Ubuzima No 20/38 ryo ku wa 26 Gashyantare 2016, rigena urutonde rw’ibintu 1342 binoza kandi bisukura umubiri bitemewe mu Rwanda.

CP Kabera yagize ati “Icyo abanyarwanda bakwiye kumenya, kubicuruza, kubikoresha binyuranyije n’amategeko ikindi bakwiye kumenya ni uko byangiza umubiri wabo kandi uretse no kwangiza umubiri urumva harimo no guhomba.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere bikozwe kuko hari n’ibindi bicuruzwa biri mu bubiko bitegerejwe kwangizwa.

Abacuruzi bo bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo basaba ko bazahabwa inyishyu y’ibyabo cyane ko bavuga ko amavuta bari basanzwe bayarangura mu maduka manini mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi kandi avuga ko nta ngano y’ibicuruzwa bamaze gufata iramenyekana cyane ko umukwabo ugikomeza.

Amwe mu mavuta yafashwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger