AmakuruPolitiki

Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yakoreye agashya abari mu rusengero

Uwahoze ari Perezida wa Kenya,Uhuru Kenyatta yatunguye abasengera mu rusengero rwa JCM, Ruiru abaha impano ya Noheri hakiri kare.

Uhuru yahamagaye umushumba w’iryo torero mu gihe cy’amateraniro abwiriza abari bayarimo akoresheje telefoni.

Yavuze ko pasiteri yamumenyesheje ko itorero rishaka gukorera ibirori bya Noheri abatishoboye kandi abona ko bikwiye ko atanga umusanzu.

Yagize ati: “Namubwiye ko ntashobora gutererana abantu bacu kandi ibyo akora byose, nzamutera inkunga. Namubwiye ko nzamwongerera miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya kugira ngo ashobore kugurira akawunga abantu benshi.

Uhuru yakomeje ati: “Mbifurije iminsi mikuru myiza mwese n’imiryango yanyu kandi Imana ikemure ibibazo turi guhura nabyo.”Abantu bahise bavuza urwamo rw’ibyishimo

Uyu wahoze ari umukuru w’igihugu yinjiye ku rutonde rw’abayobozi bakoze ibikorwa by’ubugiraneza muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Ku wa gatanu, Perezida William Ruto yasangiye impano za Noheri n’abaturage bo mu ntara za Uasin Gishu, Nandi, na Kakamega n’iwabo i Sugoi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger