AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Kenya: Urukiko rukuru rwaburijemo icyifuzo cy’abashigikiye ubutinganyi

Ku wa Gatanu talikia ya 24 Gicurasi 2019. urukiko rukuru muri Kenya rwateye utwatsi icyifuzo cy’uko ingingo zo mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano hakurwamo ubutinganyi.

Abacamanza Roselyn Aburili, Chacha Mwita na John Mativo, bavuze ko interuro zakoreshejwe mu itegeko zisobanutse, kandi zitanyuranye n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 45 y’Itegeko Nshinga isobanura umuryango, ivuga ko ‘buri muntu ukuze afite uburenganzira bwo gushakana n’undi ukuze badahuje igitsina’.

Aha ni ho bashingiye banzura ko abatanze ubusabe batabashije gushimangira uko ubutinganyi bwakurwa mu byaha n’uburyo kubuhana bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Abatanze ubusabe basabaga urukiko ko rutesha agaciro ingingo ya 162 na 165 zo mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano.

Ingingo ya 162 ivuga ko umuntu wese ukorana imibonano mpuzabitsina binyuranyije n’uko byagenwe, uyigirana n’inyamaswa, wemerera umuntu w’igitsina gabo ko bakorana imibonano mpuzabitsina mu buryo bunyuranye n’ubwagenwe aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 14.

Ingingo ya 165 ivuga ko umuntu w’igitsina gabo yaba mu ruhame cyangwa yiherereye ushyira igitsina aho kitagenewe abikoranye n’undi mugabo, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Abagize umuryango w’abatinganyi muri Kenya barasaba ko butahanwa n’amategeko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger