AmakuruInkuru z'amahanga

Kenya: Umuyobozi w’ubugenzacyaha ari mu mazi abira

Urukiko rukuru rwa Kenya rwakatiye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenza ibyaha muri Kenya ruzwi nka Directorate of Criminal Investigations ‘DCI’, George Kinoti, gufungwa amezi ane azira gusuzugura urukiko.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 27 Nzeri 2021 yanze kwitaba urukiko, mu gihe yari yahamagajwe n’umucamanza.

Umucamanza Anthony Mrima ku wa Kane taliki 18 Ugushyingo yahamije George Kinoti ko yasuzuguye icyemezo cy’urukiko, ubwo yangaga gusubiza imbunda z’umuherwe Jimi Wanjigi zafatiriwe ku wa 16 Ukwakira 2017.

Umuherwe Wanjigi uri no mu bashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Kenya mu matora azaba mu mwaka utaha, wari no mu iburanisha yabwiye urukiko ko Polisi yasatse urugo rwe binyuranyije n’amategeko kuko nta nyandiko ibitangira uburenganzira yeretswe.

Icyo gihe Polisi ngo irangije yatwaye imbunda ze, mu gihe ngo nta kimenyetso na kimwe yagaragaje ko yaba azikoresha mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa ngo habe hari ikindi cyaha yahamijwe n’urukiko.

Ku wa 21 Kamena 2019 umucamanza Chacha Mwita yategetse George Kinoti gusubiza izo mbunda zirindwi, avuga ko Leta yazifatiriye binyuranyije n’amategeko kuko nyirazo yari azifitiye uburenganzira yahawe n’inzego zibishinzwe.

Umucamanza Mrima yategetse ko Kinoti afungwa amezi ane, anakuraho uburyo bwose bwari gutuma atanga amande aho kujya muri gereza.

Ndetse yategetse ko yishyikiriza ku neza gereza ifungirwamo ba ruharwa izwi nka Kamiti Maximum Prison mu minsi itarenze irindwi, uhereye none ku wa 18 Ugushyingo.

Ibinyamakuru byinshi byo muri Kenya bivuga ko Umucamanza yahise anasohora impapuro zisaba ko afatwa natitanga ku neza, anasaba Komiseri Mukuru wa Polisi ya Kenya kuzishyira mu bikorwa.

George Kinoti
Twitter
WhatsApp
FbMessenger