ImikinoUtuntu Nutundi

Kenya: Umufana yigabije ikibuga abunuje rubanda bifata ku munwa

Umugabo bikekwa ko afite ubumuga bwo mu mutwe, yigabije ikibuga ubwo amakipe ya  Kariobang Sharks na Elim FC yari mu kibuga akina umukino w’igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya.

Ni umukino waberaga kuri Stade ya Bukhungu muri Kakamega,

Ubwo umukino wari urimbanyije, abafana n’abakinnyi babonye uyu mugabo wari wambaye ubusa hose yihuye mu kibuga, bose birabatungura.

Cyakora cyo iyi ntiyari impamvu yo guhagarika uyu mukino kuko waje gukomeza uza no kurangira mu mutuzo. Kariobang Sharks ifite iki gikombe cy’umwaka ushize ni yo yitwaye neza muri uyu mukino kuko warangiye itsinze Elim ibitego 5-0.

Mu busanzwe ikipe itwaye igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya FKF, ihagararira iki gihugu mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo, Total CAF Confederations Cup.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger