Amakuru

Karongi: Imvura itaherukaga kugwa yaguye ihitana abantu babiri

Mu Karere ka Karongi haguye imvura nyinshi itaherukaga kuboneka abantu babiri bahasiga ubuzima nyuma yo gutwarwa n’amazi yabaye menshi akabatembana.

Iyi mvura yaguye tariki 31 Nyakanga 2022, abantu babiri bo mu karere ka Karongi, murenge wa Mutuntu aho bita I gisayura , aba bombi bahasiga ubuzima batwawe n’uruzi rwujujwe n’imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Iyi mvura yatangiye kugwa nyuma ya sa sita yaje gukara k’umugoroba kuburyo uruzi rwa Mbirurume rwuzuye rukaba Ari narwo rwahitanye umusaza witwa J.claude Ntawumenyumunsi (bahimba Gafaranga). si uyu gusa kuko iyi mvura yahitanye n’undi Mugeni wari Uri mu kwezi Kwa buki, wagiye hanze imvura ikamufatirana bikarangira amazi amutwaye,ndetse akaburirwa irengero kimwe n’uyu musaza wari Uri mu myaka ya za 65 cyangwa se hejuru, wari yiviriye muri Sosiyete (society) .

Iyi mvura yaje isoza ukwezi benshi bemeza ko yangije byinshi ,kuko benshi bari Bazi ko binjiye mugihe cy’izuba, nyamara ikaba yaje itunguranye bigatuma ibafatirana.

Nta mubarw w’ibyangiritse wari washyirwa ahagaragara ,kuko k’umongo wa Terefoni twahamagaye umuyobozi w’akarere ka Karongi nti twabasha kumubona kugeza ugihe twandikaga iyi nkuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger