AmakuruImikino

Kapiteni Ndikukazi na Abeddy Biramahire mu bakinnyi 8 birukanwe na Police FC

Ikipe ya Police FC yamaze gusezerera abakinnyi 8 bari batagitanga umusaruro bakeneweho barimo Twagizimana Fabrice wari usanzwe ari kapiteni wayo cyo kimwe na rutahizamu Abeddy Biramahire.

Icyemezo cyo gusezerera aba bakinnyi kije gikurikira ubusabe Umunya-Zambia Robert Mphande yari yagejeje ku buyobozi bw’iyi kipe bw’uko hari abakinnyi abona bahemberwa ubusa, bityo ko abona basezererwa.

Ubuyobozi bw’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda buvuga ko bwahisemo kwirukana aba bakinnyi, nyuma yo gukora isuzuma bagasanga batagikenewe mu kipe ya Police FC.

Abakinnyi 8 basezerewe barimo Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi wari umaze muri iyi kipe imyaka igera ku icumi akaba na Kapiteni wayo, Umuzamu Danny Nduwayo, Hussein Habimana, Yves Manishimwe, Neza Anderson, Bertrand Jean Iradukunda, Jean Paul Niyonzima, Mustafa Nsengiyumva na Abeddy Biramahire.

Mu rwego rwo gusimbuza aba bakinnyi, Police FC yamaze gusinyisha abakinnyi bashya 9, barimo Vedaste Niyibizi bakuye muri Sunrise FC, Hamidu Ndayisaba uvuye muri AS Kigali, Peter Otema uvuye muri Musanze FC, Jean Paul Uwimbabazi uvuye muri Kirehe FC, Kevin Hakizimana uvuye muri Mukura na Arafat Bahame uvuye muri Marines FC.

Twagizimana Fabrice wamaze gusezererwa.
Biramahire Abeddy na we yamaze kwerekwa umuryango.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger