AmakuruAmakuru ashushye

Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 bamusanze mu giti yimanitse

Umusore w’imyaka 18 witwa Hakizimana bamusanze mu giti k’inturusu yapfuye, amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye. Bivugwa ko yabitewe n’umujinya nyuma y’uko abantu bamukijije umugore yari afitiye ideni ashaka kumukubita nyuma yo kumwishyuza.

Umusore wasanzwe amanitse mu giti afite imyaka 18. Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Mata, 2020 mu Mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, niho nyakwigendara yasanzwe amanitse mu giti kirekire.

Ku Cyumweru, Hakizimana ngo yari yiriwe ku gasanteri iwabo, atashye aca ku iduka ry’umugore yari arimo umwenda. Umugore aramwishyuza, undi biramurakaza atangira gutongana.

Umwe mu baturage witwa Gasake wabirebaga yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be batabaye bajya hagati y’abo bombi (Hakizimana) n’uwo mugore kugira ngo batarwana.

Uriya musore w’imyaka 18 y’amavuko abonye ko adashoboye gukubita uriya mugore, yaratashye agera iwabo kwa Sekuru na Nyirakuru bwije afata imyenda ayishyira mu gikapu ntiyababwira aho agiye.

Mu gitondo (ku wa Mbere taliki 13, Mata, 2020) basanze usanze umurambo we mu bushorishori bw’igiti k’inturusu yimanika, igiti kiri mu isambu y’iwabo, munsi y’urugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Jean Damascène Mudahemuka yemeje aya makuru.

Ati: “Uriya mwana yarerwaga kwa Nyirakuru. Abaturage batubwiye ko uriya muhungu yashatse gukubita umugore abereyemo amafaranga abantu baramumukiza hanyuma undi atahana uburakari bukeye ku wa Mbere abaturage bamusanga yimanitse.”

Mudahemuka avuga ko urupfu rw’uriya musore ntaho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya Jososide, agasaba abaturage kumva ko ubuzima ari ubw’agaciro, ko ikibazo cyose umuntu yagira u Rwanda rwakibonera ibisubizo, ariko ntihagire uwiyahura.

Avuga ko Leta itanga ibisubizo ku bintu bitandukanye birimo kubona icumbi, kwivuza, n’ibindi… bityo ko ntawari ukwiye kwiyambura ubuzima.

Umurambo wa Hakizimana wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo usuzumwe, nyuma aze gushyingurwa.

Uyu musore bamusanze mu giti yimanitse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger