AmakuruAmakuru ashushye

Kajugujugu yari itwaye perezida wa Colombia yarashweho urufaya rw’amasasu

Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari itwaye umukuru w’igihugu cya Colombia, Iván Duque Márquez n’abandi bayobozi bakomeye yarashweho amasasu ubwo yazengurukaga mu gace kari hafi n’umupaka w’icyo gihugu na Venezuela.

Perezida Iván Duque yari mu Karere ka Cúcuta kari mu Ntara ya Norte de Santander, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, uw’umutekano w’igihugu na guverineri w’iyo ntara ubwo baraswagaho.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Colombia, avuga ko nta muntu wasize ubuzima muri icyo gitero.

Gusa Perezida Duque yamaganye ibyabaye avuga ko ari “igitero cy’ubuhemu”, anavuga ko nta bwoba atewe “n’ibi bikorwa bibi by’iterabwoba”.

Mu mashusho yacishijwe ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Igihugu cyacu kirakomeye kandi Colombia ifite ingufu zihagije zo guhangana n’iterabwoba nk’iri”. Yongeyeho ko inzego z’umutekano zahawe itegeko ryo guhiga abakoze iki gitero.

Ikinyamakuru Semana, cyanditse ko abari muri iyo ndege bumvise ikintu gikubita moteri y’iyo kajugujugu ubwo yari iri kujya ku butaka.

Inyeshyamba za National Liberation Army (ELN) nizo bizwi ko zirwanira mu gace ka Cucutambo hafi na Venezuela gusa nta ruhande rurigamba iki gitero.

Uyu mutwe ELN washinzwe mu 1964 mu rwego rwo kurwanya ubusumbane buri mu isaranganya ry’ubutaka n’ubukungu bw’icyo gihug, niwo mutwe w’inyeshamba ukomeye muri Colombia.

Colombia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Ubumwe bw’ibihugu by Uburayi bifata ELN nk’umutwe w’iterabwoba.

Perezida Iván Duque Márquez yavuze ko icyo gitero aricy’ubuhemu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger