AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Abapolisi batatu batawe muri yombi bashinjwa kwiba inzoga muri Butike

Abapolisi batatu bo muri Uganda bafunzwe bazira kwiba inzoga muri butike y’umuturage mu Karere ka Rakai mu gace kitwa Ddwaniro, bamushinja kuzicuruza kandi bitemewe muri iki gihe Uganda iri muri guma mu Rugo.

Aba bapolisi bakoze ibi ku mugoroba wo ku wa 24 Kamena 2021.

Daily Monitor itangaza ko aba bagabo batatu bagiye ku iduka ry’uwitwa Jane Nakagaayi bamushinja gucuruza inzoga muri Guma mu Rugo, baterana amagambo mu minota nk’icumi barangije binjira muri iryo duka ku ngufu bakuramo amakarito atatu y’inzoga ndetse n’ijerekani ya Kanyaga, batangira kuyapakira moto bari bazanye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Buyamo uyu muturage yari atuyemo, Wilber Banturaki, yavuze ko aba bapolisi batigeze baha umwanya uwo muturage wo kugira byinshi abaza ahubwo bahise bafata izo nzoga bihuta barazipakira.

Yagize ati: “Abapolisi baje mu gace kacu babwiye Nakagaayi ko babarizwa kuri station ya Polisi ya Kagamba [agace gaturanye n’aka Ddwaniro] barangije bahita batangira gupakira inzoga za Nakagaayi kuri moto yabo. Ntibigeze baduha umwanya wo kubaza ibibazo ahubwo bakoraga ibintu byose vuba vuba”.

Yakomeje avuga ko icyatumye bibaza kuri aba bapolisi ari ukubera ko baje ari nimugoroba, bakaza atari n’abapolisi bo muri ako gace ndetse bagatangira gushinja umuntu wibereye mu rugo rwe.

Ati: “Nakagaayi yari ari iwe aho afite butike kuko ntabwo yari kuyifunga kandi amabwiriza avuga ko abafite butike bagomba kuzifungura, abo bapolisi bamaze kuza ntacyo twari gukora kuko bari bitwaje intwaro”.

Icyatumye bafatwa n’umuturage umwe wo muri ako gace wahamagaye kuri station ya Polisi ya Ddwaniro abamenyesha ibimaze kuba, maze umupolisi uyihagarariye ahagera vuba bataragenda.

Abaturage bo muri Karere ka Rakai bavuga ko bakunda guhohoterwa n’aba bapolisi, bakabafunga kugira ngo bakunde babahe amafaranga. Ibintu aba bapolisi bavuga ko babiterwa no kuba guverinoma itarabishyura umushahara wabo..

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri aka Karere, Simon Mukerere, yemeje iby’aya makuru y’uko uyu muturage yibwe, avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa ndetse ko azasubizwa inzoga ze.

Yongeyeho ati: “Hari Abapolisi bo mu Turere tune batarakira umushahara wabo wa Werurwe ariko abadukuriye bari gukora ibishoboka vuba aha bazishyurwa. Turasaba abaturage kujya bagaragaza ibi bibazo baterwa n’aba bapolisi kugira ngo bahanwe”.

Abaturage bavuga ko aba bapolisi bakunda kwitwaza amabwiriza ya Covid-19 bakabagirira nabi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger