AmakuruImikino

Kai imfura ya Wayne Rooney mu muryango werekeza muri Man City

Kai, imfura ya rutahizamu Wayne Rooney, ari mu nzira zerekeza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Manchester City ubwo umuryango we uzaba wagarutse mu gihugu cy’Ubwongereza.

Muri 2016 Manchester City yari yapapuye uyu mwana w’imyaka icyenda mukeba wayo Manchester United se umubyara yamamariyemo, gusa ntiyahatinda kuko Rooney n’umuryango we bahise berekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Cyakora cyo ubwo Rooney yajyaga gukinira DC United, yahaye umuhungu we isezerano ry’uko azamusubiza muri Academy ya Manchester City ubwo bazaba bagarutse mu Bwongereza.

Wayne Rooney yamaze kurangiza amasezerano yari afitanye na DC United, akaba agomba kugaruka mu Bwongereza aho agomba gukomereza ubuzima nk’umutoza wa Derby County azatangira gutoza muri Mutarama.

Kugaruka kwa Rooney mu Bwongereza bisobanuye ko Manchester City isubiza Kai mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger