AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kagame, Museveni na Tshisekedi biyemeje gukemura ibibazo bafitanye binyuze muri politiki

Abayobozi b’ibihugu byo mu karere bari bahuriye i Luanda muri Angola mu nama yo kwigira hamwe ku bibazo byugarije ibihugu byabo, biyemeje gukemura amakimbirane bafitanye. Ni icyemezo gishobora kugabanya umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu ni bwo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na João Manuel Lourenço wa Angola, bari bahuriye muri iyi nama yabereye mu murwa mukuru wa Angola.

Itangazo ryasohowe rihuriweho n’aba bayobozi uko ari bane, rivuga ko “bemeranyije gukemura amakimbirane ari hagati y’ibihugu byabo byinyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.”

Iri tangazo nta makuru menshi ritanga ku bindi aba bakuru b’ibihugu bemeranyijeho, gusa bisobanuye ko aba bayobozi bagomba gukemura ibibazo byugarije ibihugu byabo binyuze mu nzira za politiki, no kwirinda amakimbirane ashobora gutuma habaho intambara.

Iyi nama yabaye ku butumire bwa perezida wa Angola, yaje nyuma y’igihe kinini gisghize u Rwanda na Uganda badacana uwaka.

Yaje ikurikira iyaherukaga kubera i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 31 Gicurasi 2019 yibanda ku bibazo byugarije akarere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger