AmakuruAmakuru ashushye

Jose Chameleone yasuye inshuti ye Bobi Wine aho arwariye mu bitaro. (AMAFOTO)

Jose Chameleone nyuma yo kubimbirurira abandi  kwandika ibaruwa isaba ko Bobi Wine arekurwa , mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Kamena 2018 yasuye uyu mudepite  Robert Kyagulanyi  akaba n’umuhanzi Bobi Wine mu bitaro bya Lubaga Hospital i Kampala.

Jose Chameleone yanditse kurukuta rwe  rwa Facebook  yavuze ko yishimiye gusura uyu muvandimwe we ndetse anamuha ubutumwa bukomeye agira ati ” Ndabizi waciye muri byinshi , nishimiye kugusura ngo ndebe uko ubuzima bwawe bwifashe , abantu benshi ntibiyumvisha ubu bushuti  bwanjye nawe  muri biriya bihe , gusa nterwa ishema nuko wowe uzi  kure twavuye tukiri abana bato baje kuvamo abapapa n’abagabo b’icyubahiro.

Uyu muhanzi bwa mbere Bobi Wine agitabwa muri yombi niwe wamburiye abandi bantu batandukanye bagiye bandika amabaruwa no kumbuga nkoranyambaga basaba ko Bobi Wine afungurwa. Ibi nabyo Kose Chameleone yabikomojeho agira ati “Bigitangira nahise ntangira gutekereza byinshi kuri wowe n’umuryango wawe, Ndasenga ngo Uwiteka agushyireho ikiganza cye  gikiza.”

Bobi Wine nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisivile ruhereye i Gulu ariko agasiga atanze ingwate,  ku wa Kabiri taliki ya 28 Kanama 2018  yahise ajyanwa mu bitaro  bya Lubaga Hospital  aho byavuzwe ko yakorewe iyicarubozo ubwo yari afunzwe bikamuviramo kwangirika imbyiko.

Twabibutsa ko Chameleone  wagerageje kuba hafi uyu Bobi Wine  yanandikiye Perezida Museveni ibaruwa imusaba ko yagirira imbabazi Bobi Wine akamufungura , aho mu ibaruwa avuga ko Bobi Wine yaba yaratatiye igihango biturutse kubitekerezo bye , amusaba ko yabera abandi urugero agatanga imbabazi kuri Bobi Wine.

Soma hano  Ibaruwa Jose Chameleone yandikiye perezida Museveni atakamba ngo ababarire Bobi Wine

Chameleone areba uko ubuzima bwa Bobi Wine buhagaze
Byari ibyishimo kuri Jose Chameleone ubwo yasuraga Bobi Wine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger