Amakuru

John Cena yakuriye ingofero ShahRukh Khan k’ubuhanga akomeje kugaragaza

John Cena yashimagije ubuhanga bwa ShahRukh Khan umukinnyi wa filime z’abihinde zizwi nka Bollywood amushima kubuhanga afite n’ubwo agenda agaragaza mu mikorere ye .

Uyu mukinnyi w’imikino njyarugamba muri Amerika izwi nka World Wrestling Entertainment ,abicishije kurubuga rwa Twitter  yakoresheje amagambo yavuzwe na ShahRukh Khan nyuma uyu muhinde nawe yahise amusubiza amushimira ku butumwa amufashije gusakaza, hanyuma  John Cena ahita amushimagiza muri aya magambo.

Yagize ati ” Amagambo yawe n’ibikorwa byawe agera ku bantu benshi cyane , nanjye atuma nishima  nkaseka umunsi wose , ibitekerezo bikagenda bikura. wakoze cyane ”

ShahRukh Khan Nawe yahise ashimira John Cena agira ati ” Ndagushimira cyane nshuti kuruhare ugize mugusakaza ubutumwa bwiza , bubera urugero cyangwa buha isura nziza abana badufatiraho icyitegererezo nk’ intwari zabo”

Urubuga rukora intonde z’abantu bakomeye binjije amafaranga menshi ku Isi ,Forbes Magazine ruherutse gushyira uyu mukinnyi wa filime z’ibihinde ShahRukh Khan  ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi ba Filime binjije agafaranga gatubutse kurusha abandi ku Isi.

Diamond Platnumz nawe yashimishijwe n’agahigo umukinnyi wa Filime afatiraho icyitegererezo yakoze
John Cena
ShahRukh Khan

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger