AmakuruImyidagaduro

Jidenna utegerejwe muri Kigali Jazz Junction ni muntu ki ?

Jidenna Theodore Mobisson uri mu bahanzi bakomeye, agiye kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2019.

Hari uburyo busa na ho ari bushya bwo kugena umuhanzi watumirwa mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kimaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali, abategura iki gitaramo bifashisha ibisa nk’itora kuri Twitter. Uyu muhanzi yatowe ku rubuga rwa Twitter n’abakunda ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, ahigitse Mi Casa wo muri Afurika y’Epfo na Vanessa Mdee wo muri Tanzania.

Jidenna azwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ‘Particula’ ya Major Lazer & DJ Maphorisa bafatanyije na Nasty C, Ice Prince na Patoranking, ‘Classic Man’ yahuriyemo na Roman GianArthur, ‘Yoga’ ye na Janelle Monáe n’izindi.

Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sufi Woman’ iri kuri album yise 85 to Africa. Igaragaramo umunyamideli ukomoka mu Rwanda witwa Uwanyuze Lilian.

Jidenna ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi, uyu musore w’Umunyamerika afite inkomoko muri Nigeria. Ubusanzwe yitwa Jidenna Theodore Mobisson.

Yavukiye muri Leta ya Wisconsin muri Amerika, nyuma arererwa igihe gito muri Nigeria aho se w’umuzungu yakoreraga akazi ko kwigisha ibijyanye na mudasobwa muri Enugu State University.

Ubwo yari afite imyaka itandatu umuryango we wasubiye muri Amerika mu 1995 bajya kuba mu Mujyi wa Norwood muri Leta ya Massachusetts mu 2000 bwo bajya mu Mujyi wa Milton nawo w’aho ngaho. Se yaje kwitaba Imana mu 2010.

Mu mashuri yisumbuye ni umwe mu bashinze itsinda ry’abaraperi ryitwaga Black Spadez ndetse ahita atangira no gutunganya indirimbo no kuzandika. Yasohoye album ye ya mbere ari kumwe niryo tsinda biganaga muri Milton Academy aho yasoreje amashuri mu 2003.

Uyu musore w’imyaka 34 yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Harvard ariko we yihitiramo kujya muri Stanford aho yatangiye yiga ibyo gutunganya amajwi nyuma ajya mu by’ubugeni.

Nyuma yo gusoza amasomo ye yahise atangira gukora umuziki ariko akabikomatanya no kwigisha muri kaminuza muri leta nka Los Angeles, Oakland, Brooklyn na Atlanta nyuma aza gusinyana amasezerano na label ya Janelle Monáe yitwa Wondaland Records.

Mu muziki we yibanda ku njyana za Hip hop na Afrobeat akaba ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’uzitunganya.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo Janelle Monáe babanye muri label ya Wondaland, Kendrick Lamar, Issa Rae, Imohimi, Unuigbe n’abandi batandukanye bakomeye.

Jidenna aherutse gushimagiza Maraphones , telephone zatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Jidenna yashimye byimazeyo uruhare rw’u Rwanda mu kuzamura ikoranabuhanga avuga ko ari ishema kuba aricyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye gukorerwamo telefoni zigezweho.

Uyu muhanzi abicishije ku rubuga rwa  Twitter yanditse  yagaragaje ko ari amateka akomeye akozwe n’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Amateka ari gukorwa. U Rwanda ruri gukora telefoni zigezweho za mbere zikorewe muri Afurika. Birarenze. Mara Phones.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger