AmakuruImyidagaduro

Jay Polly yasohoye indirimbo nshyashya “Bipapare”. Yumve!

Tuyishime Joshua [Jay Polly] uri mu bakomeye, kuri iki cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2019, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Bipapare bishatse kuvuga ngo ‘reka ibibazo bigende’ cyangwa ko nyuma y’ibibazo umuntu yongera akishima akabyirengagiza

Jay Polly yatangaje ko yatekereje gukora iyi ndirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 20  mu buryo  bwo kubwira abantu ko bakwiye kwishimisha n’ubwo baba bafite ibibazo, kuko ngo bihoraho ntibizigera bishira.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Inyarwanda’ yagize ati “Urumva nyine irabyinitse ni nko mu tubyiniro aho abantu bahurira bakishima bakabyina. Ntukureka ibibazo ukiyibagiza ibibazo nk’umuntu ukanishimisha kuko ntabwo abantu bahora mu bibazo gusa.”

Yongeyeho ati “Ukanywa wakoze ufite icyo wakoze ukishimisha cyangwa se ibibazo ukabyirengagiza kuko ntibibura mu buzima.”

Iyi ndirimbo Jay yayikoze kuko ari mu mpera z’umwaka wa 2019 kandi abantu bakaba bakeneye kwishimisha. Ni indirimbo avuga ikoze kimwe n’indirimbo ‘Deux fois Deux’ n’izindi zifite rap yanyujijemo amagambo atuma benshi babasha kwirekura bakabyina.

Muri iyi ndirimbo kandi Jay Polly aririmba abara inkuru y’umukobwa bahuriye mu kabyiniro akamusaba ko bagirana ibihe byiza birengagije ibibazo. Urugero ni aho aririmba agira ati “Umwari mwiza ntugahangayike nkubyinire izi noti zisandare…nazinutswe ‘marriage’ mba free izi relationship za fake fake nziteye umugongo umenya ari wowe wanjye.”

Jay Polly ni umuraperi ukunzwe cyane hano mu gihugu wagiye wumvikana  mu ndirimbo zitandukanye nka “Ibyo ubona”, “Ku musenyi”, “Umupfumu uzwi” n’izindi nyinshi kugeza ku ndirimbo nshya yasohoye mu minsi ishize ubwo yavaga muri gereza yise “Umusaraba wa Joshua” n’ izindi.

Jay Polly yatangaje  ko amashusho y’iyi ndirimbo azayasohora mu cyumweru kiri imbere. Jay Polly ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya MTN cyabereye i Rubavu muri poromosiyo nshya ya Izihirwe na MTN, aho yari yishimiwe bikomeye ndetse ava ku rubyiniro abantu batabishaka

Ati “Byari bimeze neza! Abantu bishimye kuva dutangiye kugeza dusoje. Umuntu akava kuri stage batabishaka ariko nyine kubera umwanya turategura no gusubirayo mu bindi bitaramo tuzagenda dukora mu mpera z’uyu mwaka kuko turabifite byinshi.”

Jay Polly yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yakorewe amajwi (Audio) na Li John naho ‘video lyrics’ yakorewe muri Go Design.

Kanda hano wumve indirimbo 'Bipapare' ya Jay Polly

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger