AmakuruImyidagaduro

Jaguar yanenze Harmonize wasubitse igitaramo nyuma yo kunanirwa kwishyura Hotel

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike Charles Njagua alias Jaguar yanenze bikomeye mu genzi we Harmonize wasubitse igitaramo cyari kubera muri hoteli yo mu mujyi wa Eldoret nyuma yo gufatirwa bugwate muri iyi hotel bitewe no kunanirwa kwishyura fagitire.

Jaguar yavuze ko kuba Harmonize yahemukiwe n’uwateguye iki gitaramo, agatoroka atabanje kwishyura amafaranga bakoresheje bigatuma uyu musore afatwa bugwate igihe kingana n’amasaha ane, bitagakwiye kuba urwitwazo rwo guhemukira abantu baguze amatike yabo bazi ko aragaragara ku rubyiniro.

Yakomeje avuga ko byari kuba byiza iyo ajya imbere y’abafana bari bitabiriye igitaramo cye, akabamenyesha ibibazo yahuye nabyo ndetse akanabasaba imbabazi kuko ibyo bari biteze bitashobotse bitewe n’impamvu itunguranye yo guhemukirwa n’umupromoter w’igitaramo.

Ibi bibazo byabayeho nyuma y’uko Harmonize na bagenzi be bane bari bafatiwe muri hoteli ya Starbucks ku cyumweru  nyuma yo kunanirwa kwishyura asaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 68 bitewe n’uwateguye igitaramo waburiwe irengero.

Kugira uyu muhanzi abashe kwikura muri ibi bibazo, hitabajwe mugenzi we w’umuririmbyi wo muri Kenya abasha kuhikura.

Uku gufatwa bugwate kwatumye Harmonize yanga kwitabira igitaramo cyari kubera ku kibuga cya Eldoret maze akavuyo n’umutekano muke biraduka nyuma yaho bimenyekanye ko Harmonize atari buririmbe ari nabyo byatumye Jaguar amunenga.

Umuyobozi wa Polisi muri Eldoret y’Amajyepfo, Wilson  Abduba yemejo ko ari ko byagenze ubwo yaganiraga na  sde.co.ke dukesha iyi nkuru anahamya ko hari batawe muri yombi harimo uwateguye igitaramo na Douglas Obobe Maina ushinzwe Kampani yateguye iki gitaramo kugira bifashishwe mu iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger