AmakuruAmakuru ashushye

Israel Mbonyi yavuze igituma ahorana igikundiro mu bantu kuva yatangira umuziki.

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, abantu benshi batunguwe n’uko yazamutse byihuse cyane ndetse akanigarurira imitima y’abantu benshi kandi bakaba banakomeje kwiyongera, ariko we akavuga ko byose ari ubuntu bw’Imana.

Nyuma yo kuririmba mu gitaramo ‘Hari Amashimwe’ yari yatumiwemo na  Aime Uwimana, Israel Mbonyi aganira n’itangazamakuru yagarutse kuri  uru rukundo afitiwe n’abakunzi b’umuzika bari mu ngeri zitandukanye.

“Ntekereza ko iyo Imana ihamagaye umuntu mu murimo wayo hari ibintu bitatu bidatana iguha , hari Uburinzi , ikaguha igikenewe ngo ukore wa murimo, yarangiza ikaguha igikundiro cyayo.”

Uyu muririmbyi avuga ko hari icyo Imana yamubonyemo cyo kubasha gusakaza ubutumwa akeka ko ari byo byatumye imugirira ubuntu ikamuha icyo gikundiro bavuga ko afite mu bantu

“Ntabwo navuga ko nsenga cyane kurusha abandi, hari abaririmba neza kundusha , ariko kubera ko hari icyo Imana yamvuzeho kubera icyo ishaka kunkoresha muri ibi bihe, kubera ko hari ubutumwa yabonye nshaka guhereza abantu ni yo mpamvu ingirira ubuntu ikampereza icyo gikundiro ariko si ibintu nagura …”

Yakomeje agira ati :”ntabwo  nagenda ngo mfukamishe amavi ngo nshake igikundiro simbizi niba ari byo ariko hari ababyizera gutyo, njye ndasenga Imana ngasoma ijambo ry’ Imana nkanagerageza  kuyitwaraho neza , Imana ibikora k’ubuntu bwayo, kuko hari abo ibiha batanasenga cyane, Ibanga Imana yonyine ni yo irizi.”

Israel Mbonyi avuga ko iby’ibanze bikenewe ari ugusenga ,ugasoma Ijambo ry’Imana ubundi ugakora, ikindi ngo hari  uruhare rw’ijambo ry’Imana mu bihangano bye kandi iyo umuntu aririmbye ijambo ry’Imana aba avuze amagambo yavuye mu kanwa k’Imana.

“Iyo uririmbye ijambo ry’Imana  uba uvuze amagambo yavuye mu kanwa k’Imana ni nk’Imana iba ivugiye mu kanwa ka we iyo rero ubishyize mu kantu k’umuziki kameze neza karyohera amatwi y’abantu n’umutima wa bo barushaho kubyumva kurusha uko umuvugabutumwa yabivuga ahagaze imbere y’abantu, indirimbo igera ahantu abapasiteri batagera Ijambo ry’Imana riri mu ndirimbo rirushaho kumvikana kurusha kurivuga gusa .”

Iki gitaramo Israel Mbonyi yaririmbyemo, cyagize kidobya umuriro uragenda ariko igihe wagarukiye abantu bashimye Imana baratarama birakomera.

Israel Mbonyi
Israel Mbonyi abona byose ari Ubuntu bw’Imana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger