AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Israel: Benjamin Netanyahu ategereje guhatwa ibibazo n’urukiko ku byaha ashinjwa

Umugenzacaha mukuru wa Isiraheli, Avichai Mandelblit, yemeza ko Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ashinjwa ibyaha birimo kwakira ruswa, magendu ndetse no gukoresha nabi icyizere yari yaragiriwe.

Ishyaka rye Likud riri ku butegetsi nk’uko BBC ibitangza, ritangaza ko ibi Netanyahu ashinjwa bisa n’ihohoterwa yakorewe yishingiye kuri politiki, rikaba rije habura ibyumweru bitandatu ngo habe amatora rusange.

Biteganyijwe ko Netanyahu azahatwa ibibazo kuri ibi ashinjwa, nyuma bikaba byafatwa nk’ibyaha agakurikiranwa n’inkiko, iryo bazwa rikazabaho mbere y’amatora.

Netanyahu avugwaho kuba yarakiriye impano z’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi hamwe no kubwiriza ibitangazamakuru ngo bizajye bimuvuga neza.

Ku ruhande rwa Netanyahu unashyigikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko n’ubwo ashinjwa ibi byaha, yiteguye kuyobora Isiraheli indi myaka iri imbere, by’umwihariko ngo ibi ashinjwa ni ‘Nko guhiga umurozi bishingiye kuri politiki”.

Benjamin Netanyahu uzwi ku kazina ka Bibi, w’imyaka 69 y’amavuko, ni umunyapolitiki ukomeye muri Isiraheli, by’umwihariko akaba ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu mwaka wa 2009.

Netanyahu arashinjwa kwakira ruswa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger