AmakuruPolitiki

Ishyaka rya Kamerhe ryometse iriri ku butegetsi mu kugira ubwiganze muri guverinoma ya DRC

Mu Rukerera rwo kuri uyu wa 14 Murtarama 2024, Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo(CENI) yasohoye urutonde rw’Abadepite 477 b’igihugu batowe by’agateganyo.

Yatangaje ko Ishyaka Union Pour la Nation Congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe ryabonye imyanya 36 mu nteko Ishinga Amategeko y’igihugu riba irya kabiri rifite imyanya myinshi nyuma ya UDPS.

Kamerhe ufatwa nk’Umufatanyabikorwa n’umwizerwa k’umukuru w’igihugu wa Perezida Tshisekedi, uhagarariye ihuriro rya politiki Action des Allies et Union pour la Nation Congolaise (A/A- UNC), ishyaka rye ryabonye imyanya 7.2% mu nteko Ishinga Amategeko ya Congo.

Ibi byarishyize ku mwanya wa kabiri mu mahuriro ahagarariwe inyuma ya Union pour la Démocratie et le Progress Social (UDPS), yatsindiye imyanya 69.

Mu gihe hagitegerejwe ko urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwemeza bidasubirwaho ko ibyavuye mu matora nta gihinduka, Vital Kamerhe n’itsinda rye bagomba kugira uruhare runini mu ishingwa rya Guverinoma itaha.

Nk’umunyamuryango w’ihuriro Union Sacrée de la Nation (USN) no kuba ishyaka rya kabiri rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, Uruhande rwa Kamerthe narwo rwizeye kuba ku isonga muri manda y’imyaka itanu iri imbere ya Perezida Tshisekedi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger