AmakuruPolitiki

DR Congo yavuguruje ibyari biherutse gutangazwa n’u Burundi ku Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Christophe Lutundula, yahamije ko umutwe wa RED-Tabara ufite ibirindiro muri Congo,bivuguruza ibimaze iminsi bivugwa na Perezida Ndayishimiye ko uyu mutwe ubarizwa mu Rwanda.

Minisitiri Lutundula yabihamirije mu kiganiro we na Bintou Keita ukuriye MONUSCO bagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize.

Iki kiganiro cyakurikiye amagambo ya Perezida Ndayishimiye washinje u Rwanda gucumbikira, guha amafaranga no kugaburira inyeshyamba za RED-Tabara.

Lutundula yatangaje ko mbere y’uko amatora aba muri RDC, hari abarwanyi ba RED-Tabara bari basabye gutaha iwabo mu mahoro ndetse hari hatangiye n’ibikorwa bigamije kubafasha gutaha.

Ati “Tariki 15 Ukuboza 2023, i Dar es Salaam habaye inama y’abayobozi b’Ingabo n’Abashinzwe iperereza bo mu Rwanda, RDC, Burundi, Tanzania na Uganda, barahuye basuzumira hamwe ibijyanye n’umutwe wagabye igitero mu Burundi mu minsi ishize ndetse nagira ngo mbabwire ko mbere y’uko amatora aba, intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari ukorera i Nairobi yamvugishije ambwira ko hari bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED-Tabara bemeye gutaha mu gihugu cyabo bakomokamo, asaba ko twafasha kubasubizayo. Twatanze igisubizo cyiza.”

Yakomeje avuga ko “nyuma y’inama yo kuwa 15 Ukuboza 2023 yabereye muri Tanzania, batangaje ko abo barwanyi bagomba kugenda, hari n’itsinda ry’abayobozi b’i Burundi, hafatwa n’imyanzuro igamije kwakira abo barwanyi mu buryo bwiza. Byakozweho ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ryaritabajwe ngo ritange umusanzu, ku ruhande rwacu ntabwo twashyizeho ingamba zitagamije kubikumira. Dufite ingabo zisanzwe zihari zo kurinda igihugu, si aha ho kubivugira, hari n’ubufatanye bw’akarere ari na byo navugaga ko ikibazo kiri kwitabwaho muri urwo rwego.”

RED Tabara ni umutwe urwanya Leta y’u Burundi, washinzwe mu 2015, nyuma yo kutemeranya n’ubutegetsi ku buryo iki gihugu kiyobowe.

Mu gihe uyu mutwe washakirwaga uko wataha, ku wa 22 Ukuboza 2023, RED Tabara yagabye igitero muri gace ka Gatumba mu Ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe watangaje ko wishe abasirikare b’u Burundi icyenda n’umupolisi umwe, ariko Leta y’u Burundi yo yasobanuye ko uyu mutwe wishe abasivili 20 barimo abana b’amezi atanu y’amavuko n’ababyeyi batwite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger