Skip to content
Teradig News

  • Kinyarwanda
  • Français
  • English

  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Uburezi
    • Ubuzima
    • Umuco
    • Ikoranabuhanga
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Imikino
    • CECAFA Kagame Cup 2019
  • Amatangazo
  • TV
AmakuruUtuntu Nutundi

Isabella na Gabriella, impanga zavutse zidasa ku ruhu, zatangaje benshi.

29/11/2017 Muhoza

Isabella na Gabriella ni abana bavutse ari impanga, bamaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ibara ry’impu zabo atari rimwe, umwe ni umwirabura undi akaba umuzungu.

Aba bana bamaze kugira amezi arindwi bageze ku isi, bamaze kuba ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, aho usanga abantu babatangarira kuba baravutse ari impanga ariko bakavuka badasa na gato ku ibara ry’uruhu ndetse n’ibara ry’amaso yabo.

Gabriella na Isabella bavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwezi kwa kane uyu mwaka, bavuka ku babyeyi b’abanyamerika ariko bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika.

Nyina w’aba bana witwa Clementina Shipley, yatangarije igitangazamakuru cyo muri Amerika yuko abana be bakuriye mu ngobyi za nyababyeyi ebyiri zitandukanye, akaba ari yo mpamvu ngo baje batandukanyije ibara ry’uruhu.

Inararibonye mu buvuzi zo mu Bwongereza, zatangaje ko ibi bidakunze kubaho ko impanga zivuka zidasa ku ruhu, ngo amahirwe yuko byaba angana na 1/500.

Ku rubuga rwa Instagram rwakorewe aba bana, rwitwa  “Little Strong Girls”,  Gabriella n’impanga ye Isabella, bamaze gukurikirwa n’abantu barenga 32.000, bose batangarira ubudasa bwabo dore ko bitoroshye kwemera ko aba bana bavukana koko.

Aya ni amwe mu mafoto ya Gabriella na Isabella, impanga zavutse zidasa ku ruhu.

Source: sudouest.fr

 

 
facebookShare on Facebook
TwitterTweet
  • Ibaruwa umuhanzi wo mu Rwanda yanditse ahamya ko agiye gusimbura Safi
  • Bruce Melody ntakibarizwa mu Rwanda, ubu yibereye i Buraya

Shakisha inkuru

Karibu kuri Facebook

Teradig News

Utuntu n’utundi

Bugesera: Umugabo yapfiriye ku biro by’Akagari bamwe bakeka ikiboko cy’Abanyerondo
AmakuruUtuntu Nutundi

Bugesera: Umugabo yapfiriye ku biro by’Akagari bamwe bakeka ikiboko cy’Abanyerondo

12/05/2025 Kwizera Robby

Mu gitondo cyo kucyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025,ku biro by’akagali ka Bihari mu murenge wa Ruhuha mu karere ka

Mugore!!! Menya akamaro ko Kunyara nyuma yo gutera akabariro
Utuntu Nutundi

Mugore!!! Menya akamaro ko Kunyara nyuma yo gutera akabariro

13/03/2025 Kwizera Robby
Umupolisi yarongoye Umugore kugeza amuguye hejuru
AmakuruUtuntu Nutundi

Umupolisi yarongoye Umugore kugeza amuguye hejuru

23/01/2025 Kwizera Robby
Abantu 71 bahitanywe n’Impanuka ikomeye y’ikamyo
AmakuruUtuntu Nutundi

Abantu 71 bahitanywe n’Impanuka ikomeye y’ikamyo

30/12/2024 Kwizera Robby
Copyright © 2025 Teradig News. All rights reserved. Powered by Teradig LTD.
Facebook
fb-share-icon
Twitter
WhatsApp
FbMessenger