Skip to content
Teradig News

  • Kinyarwanda
  • Français
  • English

  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Uburezi
    • Ubuzima
    • Umuco
    • Ikoranabuhanga
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Imikino
    • CECAFA Kagame Cup 2019
  • Amatangazo
  • TV
AmakuruUtuntu Nutundi

Isabella na Gabriella, impanga zavutse zidasa ku ruhu, zatangaje benshi.

Muhoza

Isabella na Gabriella ni abana bavutse ari impanga, bamaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ibara ry’impu zabo atari rimwe, umwe ni umwirabura undi akaba umuzungu.

Teradig ad

Aba bana bamaze kugira amezi arindwi bageze ku isi, bamaze kuba ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, aho usanga abantu babatangarira kuba baravutse ari impanga ariko bakavuka badasa na gato ku ibara ry’uruhu ndetse n’ibara ry’amaso yabo.

Gabriella na Isabella bavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwezi kwa kane uyu mwaka, bavuka ku babyeyi b’abanyamerika ariko bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika.

Nyina w’aba bana witwa Clementina Shipley, yatangarije igitangazamakuru cyo muri Amerika yuko abana be bakuriye mu ngobyi za nyababyeyi ebyiri zitandukanye, akaba ari yo mpamvu ngo baje batandukanyije ibara ry’uruhu.

Inararibonye mu buvuzi zo mu Bwongereza, zatangaje ko ibi bidakunze kubaho ko impanga zivuka zidasa ku ruhu, ngo amahirwe yuko byaba angana na 1/500.

Ku rubuga rwa Instagram rwakorewe aba bana, rwitwa  “Little Strong Girls”,  Gabriella n’impanga ye Isabella, bamaze gukurikirwa n’abantu barenga 32.000, bose batangarira ubudasa bwabo dore ko bitoroshye kwemera ko aba bana bavukana koko.

Aya ni amwe mu mafoto ya Gabriella na Isabella, impanga zavutse zidasa ku ruhu.

Source: sudouest.fr

 

 
facebookShare on Facebook
TwitterTweet

  • Ibaruwa umuhanzi wo mu Rwanda yanditse ahamya ko agiye gusimbura Safi
  • Bruce Melody ntakibarizwa mu Rwanda, ubu yibereye i Buraya

Shakisha inkuru

Karibu kuri Facebook

Teradig News

Utuntu n’utundi

Menya akamaro ko gukora siporo ku buzima bwawe
AmakuruUtuntu Nutundi

Menya akamaro ko gukora siporo ku buzima bwawe

Kwizera Robby

Siporo ni kimwe mu bikorwa bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza haba ku mubiri no mu mitekerereze. Muri iki gihe abantu

Mukobwa!! Dore amafunguro wafata n’ibyo wakora ukagira ikibuno kinini kandi cyoroshye(AMAFOTO)
Utuntu Nutundi

Mukobwa!! Dore amafunguro wafata n’ibyo wakora ukagira ikibuno kinini kandi cyoroshye(AMAFOTO)

Teradig News
Amafaranga yatumye umugabo w’imyaka 50 ataburura umurambo wa mushiki we
AmakuruUtuntu Nutundi

Amafaranga yatumye umugabo w’imyaka 50 ataburura umurambo wa mushiki we

Kwizera Robby
Akamaro ko Kurya Amagi Mabisi ku Buzima bw’Umuntu
AmakuruUtuntu Nutundi

Akamaro ko Kurya Amagi Mabisi ku Buzima bw’Umuntu

Kwizera Robby
Copyright © 2026 Teradig News. All rights reserved. Powered by Teradig LTD.
Facebook
fb-share-icon
Twitter
WhatsApp
FbMessenger