Amakuru ashushye

Bruce Melody ntakibarizwa mu Rwanda, ubu yibereye i Buraya

Itahiwacu Bruce ubu ntabwo akiri ku butaka bw’u rwanda kuko yamaze gusesekara ku mugabane w’i buraya mu gihugu cy’ Ububiligi aho yagiye kuhakorera ibitaramo bitandukanye bwa mbere mu mateka yuyu musore.

Bruce Melody uherutse gukorana indirimbo ye ya mbere mu mateka ye y’amuzika na Knowless kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 ugushyingo yasesekaye mu bubiligi gutaramira abanyarwanda bahaba.

Bruce Melody ugiye gutaramira abanyarwanda bahaba ndetse n’abakunzi ba Muzika muri rusange  i Bruxelles, azahakorera amateka kuko amaze iminsi yihugura Muzika kubufatanye na Coke Studio muri Kenya.

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari ama Euros 20 nukuvuga hafi ibihumbi cumi n’umunane mu mafaranga y’Urwanda (18 000 Frw) ku muntu uzagura itike mbere ndetse na Euros 15 ku muntu uzayigura kuri uwo munsi.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda wahiriwe n’umwaka wa 2017 cyane ko yakozemo indirimbo igakundwa bikomeye, indirimbo yise ‘Ikinya’. Usibye iyi ndirimbo ariko uyu musore yagize amahirwe yo kwitabira Coke Studio.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bituwe n’umubare munini w’abanyarwanda, bakaba bakunze gutumira abahanzi batandukanye baba bakunzwe mu Rwanda bakajya kubataramira.

Bruce Melody yiyongereye ku bandi bahanzi nyarwanda bakoreye ibitaramo mu gihugu cy’Ububiligi barimo Urban Boyz , Knowless , Christopher , Charly na Nina , Dream Boyz , The Ben , Meddy , Kitoko , Teta Diana n’abandi.

Igitaramo cy’itwa Ikinya
Abinyujije kuri Instagram yabanje gusuhuza ab’Iburuseli

Harakonja

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger