AmakuruImyidagaduro

Irushanwa rya Miss World ryahagaritswe habura amasaha make ngo risozwe

Irushanwa rya Miss World ryari gusozwa kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021 ryasubitswe ku munota wa nyuma kubera impungenge z’ubuzima bwakobwa bari guhatanira iri kamba.

Ibi bibayeho nyuma yaho ikinyamakuru cyitwa Primera Hora gitangaje ko umuyobozi w’irushanwa rya Miss World, Julia Morley yavuze ko hari abakobwa baketsweho kwandura icyorezo cya COVID-19 bashyizwe mu kato ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Abakobwa barindwi bari mu bahatanira ikamba rya Miss World 2021 bashyizwe mu kato bakekwaho kwandura icyorezo cya COVID-19.

Aya makuru yatangajwe yaje gukurikirwa n’andi yavugaga ko noneho hamaze kwandura abantu 17 barimo abakobwa bitabiriye irushanwa n’abandi bafitemo imirimo itandukanye.

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko abanduye COVID-19 batemererwa guhatana ariko bitavuze ko bavuyemo. Hari kwifashishwa amashusho bafashwe mbere muri iri rushanwa.

Mu gihe haburaga amasaha make ngo ibirori bitangire, abashinzwe ubuzima bw’abitabiriye Miss World n’inzego z’ubuzima muri Puerto Rico bafashe icyemezo cyo gusubika ibi birori mu minsi 90.

Ubu igikurikiyeho ni ugushyira mu kato abafite aho bahuriye n’iri rushanwa bose. Nyuma yo kuva mu kato abazaba ari bazima basubira mu bihugu byabo.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss World 2021 biteganyijwe ko bizasubukurwa mu minsi 90 iri imbere.

Mu mwaka wa 2020 iri rushanwa nabwo ntiryabaye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje kuyogoza Isi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotswe mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, Miss World Organizations yatangaje ko abahatanaga bose n’abafite aho bari bahuriye n’irushanwa bagiye kujya mu kato hagakurikizwa ingamba zijyanye n’iby’ubuzima hanyuma ‘hazakurikizwa izindi ngamba tuzagirwa n’inzobere mu by’ubuzima zizatuma abakobwa basubira mu bihugu byabo’.

Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021
Abakobwa bahataniye Miss World 2021
Twitter
WhatsApp
FbMessenger