AmakuruImyidagaduro

Irene Uwoya wahoze ari umugire wa Katauti akomeje gutungurana benshi (Amafoto)

Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah wabaye umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi, akomeje gutangaza benshi bitewe n’ubuzima abayemo aho ubu arimo kubarizwa Dubai n’umuhungu we kurya ubuzima.

Uyu mugore akunze gukora ingendo mu bihugu bitandukanye kandi ajyanywe no kuruhuka, aho akunze kujya kandi muri bya bihugu bikunzwe kugibwamo n’ibyamamare.

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania uri Duabi, yavuze ko uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri iki gihugu wamamaye nka Oprah na we atungurwa n’uburyo abantu bamutangarira akaba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga kandi amarafaranga arya atari ayabo.

Ati “abantu benshi bibaza uburyo ndyamo ubuzima, ariko na bo bakwiye kurya ubuzima mu buryo bashoboye kugira ngo bashyire ubwenge bwa bo ku gihe kugira ngo bategure ahazaza ha bo.”

Oprah akaba ari Dubai ari kumwe n’umuhungu we yabyaranye na Katauti, Krish Ndikumana. Uyu mugore akaba akomeje gutuma benshi bitewe n’uburyo aryoshyamo ku rwego rwo hejuru kandi ahantu hahenze, bibaza ahantu akura amafaranga yo kuzenguruka Isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger