AmakuruImikino

Dore abakinnyi 4 bakomeye bamaze kumvikana na APR FC harimo n’uwa Rayon Sports

Kugeza ubu ikipe ya APR FC nubwo itarabitangaza hari amakuru avuga ko yamaze gusinyisha abakinnyi 4 b’abanyarwanda bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-23.

Iyi kipe bivugwa ko izakoresha abanyamahanga mu mwaka utaha w’imikino, nk’ibisanzwe iba igomba no kuba inafite abeza imbere mu gihugu.

Bivugwa ko yamaze gusinyisha umunyarwanda watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’umwaka ushize ari we Ishimwe Fiston wakiniraga Marines aho yatsinze 11.

APR FC ikaba yamusinyishije nyuma y’icyumweru kirenga isinyishije myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro, Ishimwe Christian.

Myugariro wafashije Rayon Sports mu umwaka w’imikino wa 2021-22, Niyigena Clement Clement na we bivugwa ko yamaze kurangizanya n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aba kandi bakaba biyongeraho Niyibizi Ramadhan wa AS Kigali, ni umusore umuntu yavuga ko umwaka we wa mbere muri AS Kigali utagenze neza nubwo begukanye igikombe cy’Amahoro.

APR FC ikaba ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 ndetse na CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda.

Niyigena Clement yamaze kumvikana na APR FC yamwifuje kuva kera

Ishimwe Fiston wakiniraga Marines FC yamaze gusinyira APR FC
Ishimwe Christian yasinye mbere y’abandi bose
Niyibizi Ramadhan wa AS Kigali na we yamaze kumvikana na APR FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger