Amakuru

Inyeshyamba za Al-Shabaab zamaze kwirukanwa ku butaka bwa Kenya

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yemeje ko igikorwa cyo kubungabunga umutekano mu ahitwa Dusit D2 Complex i Nairobi cyarangiye, ndetse  ko n’ibyihebe byari byigabije aka gace byamaze kwirukanwa n’inzego zinshinzwe umutekano.

Perezida Kenyatta Kandi yemeje ko abantu 14 ari bo baguye muri iki gitero cyigambwe n’inyeshyamba za Al-Shabaab.

Perezida wa Kenya yavuze ko n’ ubwo igihugu kiri mu cyunamo, beretse isi ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’uwo ari we wese wabagabaho igitego.

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze Kandi ko abantu 700 ari bo bari bahungishijwe bavanwe mu nyubako zo muri kariya gace.Umukuru w’igihugu cya Kenya yashimiye inzego z’umutekano w’igihugu cye zashoboye gusubiza ibintu mu buryo mu gihe gito.

Yasabye Abaturage ba Kenya n’abagenderera iki gihugu kugira ubushishozi no gutanga amakuru ku gikorwa icyo ari cyo cyose badashyira amakenga mu gace batuyemo.

Uretse kwica abantu, Al-Shabaab yanatwitse imodoka.
Perezida Kenyatta yashimiye inzego z’umutekano wa Kenya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger