AmakuruImyidagaduro

Intimba mu mutima wa Senderi nyuma yo kumenya ukuri k’urwo nyina yishwe hashize imyaka 25

Umuhanzi Eric Senderi yagaragaje intimba, nyuma yo kumenya amakuru y’uko umubyeyi we yishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Eric Senderi yanditse agira ati” Mama Uyu munsi n ibwo menye neza amakuru y’uko bakwishe. Narinzi neza ko wiciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye.

Ndagushimira Ngabire kuba waduhaye ubuhamya, bitumye menya ukuri neza nyuma yimyaka 25. Mama nogeye kugira agahinda. Narinzi ko bakwishe ugahita ufpa, ariko natunguwe n’uko wamaze iminsi ine utabaza bagutemye uteguka.

Namenye neza ko wishwe n’igitero cya nyuma cyazanye urusenda na side mu mirambo myinshi mwari kumwe. Namenye neza ko wishwe bwa nyuma saa yine za mugitondo. Namenye neza ko bucura yari akuryamye mu gituza, ariko we yahise afpa ako kanya.

Namenye neza uko bakwishe wambaye. Namenye ko n’imyenda wari wambaye bukeye abagore b’interahamwe baje kuyigucuza barayitwara. Hari ibindi namenye ku bo mwicanwe ntarondora hano nasubiye inyuma mu mutima. Ntibyoroshye kubyakira.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger