AmakuruPolitiki

Intambara yo muri Ukraine mu nzira yo kwimukira mu Burusiya_Sweden iri gukubita agatoki ku kandi….

Ibitero ku mujyi wa Moscow byongeye gutera icyikango mu Barusiya| Nta kabuza na Sweden irinjira muri OTAN.

Mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero by’umusubirizo ku mugi wa Kyiv, ibitero bya Ukraine ku murwa mukuru wa Moscow ku wa Kabiri w’iki Cyumweru byongeye gukangura Abarusiya.

Ku wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi, nibwo Ukraine yagabye ibitero ku murwa mukuru Moscow hakoreshejwe dorone zisaga umunani nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutegetsi mu Burusiya.

Guhera ibyo bitero byaba muri Moscow, byaciye igikuba mu Barusiya batangira gutangaza ko Perezida wabo Vladimir Putin yagakwiye guhindura ibintu ku rugamba, ibintu bakabiha izindi mbaraga ngo kuko Ukraine nayo itangiye ku bibasira.

Nubwo u Burusiya buri kwemeza ko ibyo bitero byagabwe na Ukraine, ariko Ukraine yo yaryumyeho arituriza.

Ku bw’ibyo, kuri uyu wa Kane, u Burusiya bwabyutse nk’ibisanzwe busuka Toni z’amabombe ku mugi wa Kyiv, aho magingo aya byemezwa ko abantu batatu bamaze kuhasiga ubuzima, naho 16 bakaba bakomeretse.

Ku rundi ruhande Anniken Huitfeldt Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Norway ari gutangaza ko inama ya OTAN izabera mu gihugu cye muri Nyakanga uyu mwaka izasiga Sweden yinjiye muri uyu muryango.

Ikindi kandi Umunyabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg yatangaje ko agiye kwerekeza muri Turkey kugira ngo yumvishe iki gihugu ko kigomba kureka Sweden ikinjira muri uyu muryango, dore ko aricyo cyakomeje kuyitambamira.

Tugarutse gato ku mirongo y’urugamba muri Ukraine, mu Karere Luhansk kamwe mu twatangaje ko twiyomoye kuri Ukraine, naho hari kumvikana urusaku rw’ibiturika ndetse no mu gace ka Zaporizhzhia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger