AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Inkuru 10 z’imikino zavugishije cyane abakunda siporo muri 2018(Amafoto)

Iminsi ine yonyine ni yo ibura kugira ngo umwaka wa 2018 uhinduke amateka. Ni umwaka waranzwe n’ibikorwa byinshi cyane bifite aho bihuriye na Siporo, haba inkuru zatunguranye, izibabaje ndetse n’izindi zitandukanye. Ni muri uru rwego Teradignews.rw  twabahitiyemo inkuru 10 zawuvuzwemo cyane nk’impamba ibinjiza muri 2019.

Mu nkuru 10 twabahitiyemo nk’izavuzwe cyane muri 2018, harimo eshanu zifite aho zihuriye n’u Rwanda n’izindi eshanu mpuzamahanga.

Duhereye mu Rwanda, inkuru tutirengagiza ko yavuzwe cyane muri 2018 ni iya Areruya Joseph wakoze amateka akegukana irushanwa rikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare rya La Tropicale Amissa Bongo.

Hari Mutarama 2018, nyuma gato y’uko yari amaze gutwara Tour du Rwanda. Kuzamura ibendera ry’u Rwanda i Mahanga kuri uyu musore ni akazi gakomeye cyane, bityo akaba ari yo mpamvu kumuhitamo bitaduteye ipfunwe.

Indi nkuru yagarutsweho cyane mu Rwanda muri 2018 ni”Rayon Sports yakoze amateka yo kurenga mu matsinda ya CAF Confederations Cup.” Ni nyuma y’imyaka myinshi nta kipe yo mu Rwanda iragera muri kino kiciro kandi buri mwaka igihugu kiba gihagarariwe mu mikino Nyafurika.

Nyuma yo gusezererwa na Mamelodi Sundowns muri CAF Champions league, Rayon Sports yakomereje muri Confederations Cup, isezerera Costa do Sol mbere y’uko igera mu matsinda ya Confederations Cup. Iyi kipe y’Ubururu n’umweru yacanye umucyo mu matsinda ya Confederations Cup, igera mu kiciro gikurikira gusa urugendo rwayo rwarangijwe na Enyimba FC yo muri Nigeria.

Indi nkuru yagarutsweho cyane muri uyu mwaka ni “Ndayishimiye Eric Bakame wagizwe igicibwa na Rayon Sports.” Hari muri Kamena uyu mwaka ubwo Rayon Sports yari mu rugamba rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere. Bakame wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports yahagaritswe n’ubuyobozi bwayo bumushinja ubugambanyi.

Muri 2018 kandi ni bwo Umunyamakuru wa Siporo “Rutamu Elie Joe yasezeye umwuga w’itangazamakuru.” Ni inkuru yatangiye nk’imikino gusa birangira ibaye impamo. Bigitangira, Rutamu yavuze asa n’uwikinira ko “Argentina na Messi nibadatwara igikombe cy’isi cyo muri 2018 ari busezere mu itangazamakuru.”

Rutamu akivuga aya magambo abenshi baramunnyeze bavuga ko atabitinyuka, gusa ku wa 30 Nyakanga inkuru y’uko uyu munyamakuru wari ukunzwe cyane yasezeye itangazamakuru yabaye impamo. Ni inkuru yashenguye abatari bake.

Inkuru ya gatanu yavuzwe cyane muri 2018, ni “umukino wa APR FC na Rayon Sports wasize umwuka mubi hagati ya FERWAFA na Rayon Sports”. Uyu mukino wabaye ku wa 12 z’uku kwezi warangiye APR FC itsinze Rayon Sports 2-1. Uyu mukino washuhije itangazamakuru nyarwanda, cyane ku ruhande rwa Rayon Sports yavuze ko yibwe bitewe na FERWAFA itetesha APR FC.

Ni uyu ni wo mukino kandi wagaragayemo bwa mbere umunya-Brazil Jonathan da Silva wari umaze ibyumweru bisaga bibiri yarashyuhije abafana ba Rayon Sports.

Inkuru mpuzamahanga

Inkuru iza imbere mu zatigishije isi ya Siporo ni “Umusaza Arsene Wenger wasezeye Arsenal nyuma y’imyaka 22 ayitoza.” Uyu Mufaransa yatangaje iyi nkuru yari imaze imyaka itegerejwe na benshi ku wa 20 Mata 2018. Ni inkuru yaje itunguranye kuko abenshi bumvaga ko atava muri Arsenal dore ko hari na bamwe bamushinjaga kuyigiramo imigabane.

Indi nkuru yavuzwe cyane mu Burayi ni”Sergio Ramos wagaragarijwe urwango n’abatari bake kubera kuvuna Mohamed Salah nkana.”

Ibi byabereye mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ya 2018 Real Madrid yatsinzemo Liverpool 3-1. Muri uyu mukino, Sergio Ramos yavunnye Umunyamisiri Mohamed Salah birangira abenshi bamushinje kumuvuna nkana mu rwego rwo kwiyorohereza akazi.

Ibi byatumye Ramos yunguka abanzi benshi, dore ko hari n’ibihumbi by’abakunzi ba ruhago basinye impapuro zo kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Umukino wa Real Madrid na Liverpool kandi wasize umuzamu Loris Karius wa Liverpool abaye iciro ry’imigani kubera amakosa abiri akomeye yawukoreyemo.

Indi mkuru ni “Cristiano Ronaldo wavuye muri Real Madrid nyuma y’imyaka 9 ayikinira.”Ku wa 10 Nyakanga ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Juventus yaguze uyu musore muri Real Madrid kuri miliyoni 88 z’ama Pounds. Bwa mbere Ronaldo aca amarenga y’uko ashobora kuva muri Real Madrid hari ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ya 2018, gusa abenshi nta gaciro babihaye kuko babifashe nk’ibihuha bisanzwe muri ruhago.

Inkuru ya kane ni “Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi cya 2018.”Ni nyuma yo gutsinda Croatia ku mukino wa nyuma ku bitego 4-2. Iyi nkuru yavuzweho cyane bitewe n’abakunzi benshi igikombe cy’isi gifite.

Iki gikombe ni icya kabiri Les Bleus yari yegukanye nyuma y’icyo mu 1998 batwaye batsinze Brazil ku mukino wa nyuma.

Inkuru mpuzamahanga yashoje umwaka ni iya”Luka Modric wegukanye Ballon d’Or ya 2018.” Ku benshi ntibumvaga ko hari uwamenera hagati y’ibihangage bibiri:Lionel Messi na Cristiano Ronaldo akegukana iki gihembo bari bamaze imyaka 10 biharira.

Gusa nyuma yo gutwara UEFA Champions league ari kumwe na Real Madrid akanageza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, Luka Modric yegukanye Ballon d’Or ahigitse Criatiano Ronaldo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger