AmakuruImyidagaduroUncategorized

Ingando z’igihugu zitumye Davido yongera gusubika ibitaramo bye muri Amerika . (AMAFOTO)

Davido wabarizwaga muri Amerika muri gahunda y’ibitaramo bye byo kuzenguruka uyu mugabane, yagaruwe mu gihugu cye cya Nigeria ngo abanze yitabire ingando cyangwa itorero ry’igihugu ryitabirwa n’abanyeshuri barangiza amashuri makuru naza kaminuza zizwi nka National Youths Corps Services (NYCS).

Uyu muhanzi yari afite ibitaramo byinshi muri Amerika yise ‘THE LOCKED UP , USA Tour’ byahise bisubikwa hanyuma yihanganisha abafana be n’abandi bari kuzitabira ibi bitaramo bye ,Davido abicishije ku rubuga rwa Instagram yavuze ko azabisubukura nyuma avuye muri izi ngando /itorero ry’igihugu.

Mu mezi yashize nibwo uyu muhanzi yari yaratangaje ko azitabira izi ngando bakoramo imyitozo ya girikare ndetse ndetse bagatozwa gukunda igihugu no kugikorera n’ibindi bijyanye n’umuco w’ igihugu.

Davido azamara amezi atatu muri izi ngando azahuriramo  n’abanyeshuri batandukanye barangije amashuri makuru /Kaminuza, aho bazamara ayo mezi yose bakora imirimo itandukanye yubuka igihugu irimo ubuhinzi, ubwubatsi, kubumba amatafari, imyitozo ya gisirikare n’ibindi byubaka igihugu.

Umunyeshuri utitabiriye izi ngando nta serivisi  nimwe ashobora guhabwa muri leta, ndetse na kampani zose zikorera mu gihugu.

Gusa abafana be bo muri amerika ntibanyuzwe n’uyu mwanzuro Davido yafashe bavuga ko yareka kujya akinisha abafana dore ko ari ni nshuro ya kabiri asubitse ibitaramo nkibi. Davido we yabwiye abafana be ko ibitaramo azabisubukura nyuma yizi ngando agiyemo.

Davido akigera aho biyandikishiriza  yari ashagawe cyane n’abantu benshi barimo abanyeshuri n’abandi bari bari mukazi ko kwandika abanyeshuri baje muri izi ngando/Itorero.

Benshi bashakaga kwifatira amafoto gusa
Davido asinya ku mpapuro z’imwemerera gukora izi ngando 
Ubutumwa Davido yashyize hanze yisegura kubafana be
Abafana ntibaynyuzwe n’uyu mwanzura wa Davido

Akigera mu kigo agiye kuzakoreramo izi ngando abanyeshuri bamusabye ko abaririmbira

Yinjira mu kigo kiraberamo izi ngando na bwo yari ashagawe cyane
Iyi niyo modoka Davido yajemo

Izi ngando zitabirwa n’abanyeshuri barangije za kaminuza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger