AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Bull Dogg bamukubise agwa igihumure

Aime Bluestone yatangaje ko yarwanye na Bull Dogg bapfa amafaranga ,nyuma yuko bakoze igitaramo uyu muraperi agashaka kwiharira amafaranga bahawe n’uwari wabatumiye, abari bahari baravuga ko Bull Dogg yamaze iminota iri hagati y’umunani n’icumi asa n’uwaguye muri koma.

Bull Dogg yahondaguriwe mu kabyiniro bari bagiye kuririmbamo ari kumwe n’abahanzi batandukanye nka Jack B, Aime Bluestone n’abandi, ngo mugusoza igitaramo barishyuwe nyuma Bull Dogg ashaka kwiharira amafaranga yose ariko Bluestone amubera inzirondo.

Aime Bluestone ku murongo wa telefoni, yemeye ko yakubise Bull Dogg, avuga ko haje n’abasirikare baje kubakiza ndetse anavuga ko Bulldogg nta mbaraga akigira n’ubwo akunda kugira amahane dore ko ubusanzwe Bull Dogg abantu benshi bamugendere kure iyo yarakaye.

Bluestone akomeza avuga ko bagiye mu gitaramo bazi ko bagabana amafaranga bari kubishyura ariko ashaka gutwara amafaranga wenyine ndetse abo bari kumwe arabakanga aravuyanga, ngo yababwiraga ko yabarya roho, maze barwana gutyo Bluestone amukubita ingumi imwe agwa igihumure.

Abo bari kumwe na bo birahiriye ingumi Aime Bluestone yakubise Bull Dogg banakomeza bavuga ko ngo babera babonye umuntu Bull Dogg yatinye.

Icyakora ku bwamahirwe inzego z’umutekano zabakijije nta muntu wari wahakomerekera, icyo bapfaga nta kindi ni amafaranga bari bakoreye yashakaga kurya wenyine, yakanze abandi baremera ariko Aime Bluestone we arababwira ati reka mbereke uko nteye, icyakora umubare w’amafaranga ntabwo wigeze utangazwa.

Aime Bluestone wakubise Bull Dogg

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger