AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’u Burundi zatewe n’abitwaje intwaro bataramenyekana

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ibirindiro by’ingabo na Polisi y’iki gihugu biri ahitwa Gatumba hafi n’umupaka wa RDC byatewe n’abitwaje intwaro bataramenyekana.

Ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyavuze ko iki gitero cyabaye mu masaha y’umugoroba w’ejo ku Cyumweru.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko umusirikare umwe ari we wishwe na ho bagenzi be n’umupolisi umwe barakomereka.

Andi makuru iki kinyamakuru kivuga ko gikesha inzego za gisirikare na Polisi avuga ko abapolisi batandatu n’abasirikare bane ari bo bishwe, mu gihe abapolisi barenga 10 n’abasirikare batanu ari bo bakomeretse.

https://twitter.com/SOSMediasBDI/status/1472853961879261187?s=19

Kugeza ubu nta wurigamba iki gitero cyagabwe muri kariya gace kari hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Cyakora cyo umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega ni wo ukekwa, nyuma yo kwigamba ibitero byakunze kugabwa ku ngabo z’u Burundi mu bihe bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger