AmakuruPolitiki

Ingabo za RDF niza FADM bigaruriye agace ka Mocímboa da Praia kabaga mu maboko y’inyeshyamba

Abasirikare b’igihugu cy’u Rwanda (RDF) bamaze iminsi mu gihugu cya Mozambique aho bagiye gufatanya n’ingabo ziki gihugu guhangana n’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zimaze igihe kinini zarigaruriye intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’igihugu cya Mozambique.

Mu minsi inagbo z’u Rwanda (RDF) zimaze mu gihugu cya Mozambique zifatanije n’ingabo z’iki gihugu(FADM), zimaze kwica abarwanyi benshi b’inyeshyamba ndetse bakaba bamaze no kwigarurira n’uduce dutandukanye twari twarafashwe nizi nyeshyamba harimon’umujyi baheruka kwigarurira witwa usanzwe ubarizwa mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nkuko ingabo z’u Rwanda(RDF), babyanditse babinyujije ku rukuta rwabo rwa twitter, batangaje ko bafatanije n’ingabo za Mozambique(FADM) bamaze kwigarurira umujyi wa Mocímboa da Praia nyuma y’imyaka isaga ibiri uyu mujyi uri mu maboko y’inyeshyamba ndetse waranabaye isibaniro ry’ibikorwa by’umutwe w’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islamu zimaze igihe zarayogoje intara ya Cabo Delgado ibarizwamo uriya mujyi.

Iki gice cyaguye mu maboko y’abarwanyi biyise al-Shabaab mu rugamba rwamaze iminsi itandatu, rwatangiye ku wa 5 Kanama 2020 ubwo uriya mutwe wagabaga ibitero mu bice bya Anga, 1 de Maio, Awasse n’igice kimwe cya Mocímboa da Praia. Wanafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’Abahinde.

RDF yatangaje ko uyu mujyi uri ku nyanja y’Abahinde “ari wo ubarizwamo Ibiro by’Akarere n’Ikibuga cy’Indege.”

Abasezenguzi bagaragaza ko gufata uyu mujyi uri ku nyanja ari intsinzi ikomeye ku Ngabo z’u Rwanda kuko utanga amahirwe yo guca amayira atuma abarwanyi ba al-Shabaab babona ibikoresho.

Kugeza ku wa 10 Kanama Mocímboa da Praia yari yafashwe ndetse inyeshyamba zica amayira yose yashoboraga gutuma ingabo za leta zihasigaye zigezwaho intwaro. Ku wa 11 ingabo za leta zari zisigaye zahunze uyu mujyi.

Umunyarwanda Gatete Ruhumuriza wagiye muri Mozambique gukurikirana urugamba rwa RDF, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ku wa Gatanu RDF yinjiye mu karere ka Mocímboa da Praia, kuri uyu wa Gatandatu ifata agace ka 1 de Maio (mu Kinyarwanda ni agace kitiriwe uwa 1 Gicurasi).

Abarwanyi bahise bahunga kariya gace, hicwamo benshi ndetse intwaro nyinshi zirimo inini n’intoya bari bafite zirafatwa. Aho hanafatiwe igikapu kirimo intonde z’abarwanyi n’amazina yabo.

Kugeza ubu RDF na FADM bamaze gufata abarwanyi benshi n’ibice bari barigaruriye. Ubu nibo bagenzura ibice bihuza Pemba na Parma na Afungi.

Ibikorwa byinshi muri uyu mujyi byagiye bitwikwa na bariya barwanyi, guhera ku nzu y’Umuyobozi w’Akarere, ibitaro, amaguriro, sitasiyo za lisansi n’ibindi bikorwa remezo.

Abaturage bo muri ibi bice bari baravanywe mu byabo, bavuga ko kuva RDF yagera muri Mozambique mu kwezi gushize ubu bashobora kuryama bagasinzira, bakora cyane imirimo y’ubuhinzi n’uburobyi gusa nubwo ibi byabaye ariko ntabwo byari byashoboka ko abana basubira mu mashuri kubera umutekano muke ukihabarizwa.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger