AmakuruInkuru z'amahanga

Ingabo za ONU zirashinjwa kuba intandaro y’abana benshi bavutse muri Haiti

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti zirashinjwa kuba zarasambanyije abagore n’abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure zikanabatera inda zitifuzwa byatumye havuka umubare w’abana benshi bavutse muri iki gihugu kuva muri 2014-2017.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa na Sabine Lee, Porofeseri wigisha amateka muri Kaminuza ya Birmingham na Susan Bartels, umuhanga mu by’ubuvuzi akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Ontario bagaragaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye zikora ibyaha birimo gukoresha  imibonano mpuzabitsina abagore n’abakobwa mu bihugu bya Mozambique, Bosnia, Haiti, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrica.

Aba baturage ba Haiti bashinja izi ngabo kuba zaragiye zibafatirana n’ibibazo barimo zikabashuka zikabasambanya zamara kubatera inda zigahita zisubira mu bihugu by’iwabo bagasigara mu bibazo by’ubukene bukabije nk’uko benshi mu bakoreweho ubushakashatsi babigaragaje.

Umwe mu bakoreweho ubushakashatsi yagize ati “Abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11 batewe inda z’imburagihe basigwa mu bibazo”. Ibi byabaye mu myaka yo hagati ya 2014 na 2017.

Abatewe inda n’izi ngabo batanze ubuhamya ko izi ngabo zashukishaga aba bana bato udufaranga duke nk’uko umwe muri bo yagize ati”Baguhereza ibiceri bikeya mu ntoki ubundi bakagusigira umwana.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banya Haiti 2500 batuye mu bice byari byegereye ibirindiro by’ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Minustah) mu mpeshyi ya 2017 ubwo bamwe ngo babakoreshaga nk’abakozi babo.

Umwe muri aba bagore yagize ati “Twaraganiriye noneho aza kumbwira ko ankunda nanjye ndabyemera nyuma y’amezi atatu mba ndatwite muri Nzeri yahise yoherezwa mu gihugu cye none ubu sinshobora kubona amafaranga yo kwishyurira umwana ishuri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko benshi mu basirikare bakoze aya mahano ari abaturuka mu bihugu 13 birimo Brazil, na Uruguay, ibi bikaba ari byo bihigu biri ku isonga ku basirikare babyo bashinjwa ibi byaha nk’uko imibare y’ubushakashatsi ibigaragaza.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger