AmakuruImyidagaduro

Indirimbo nshya ya Ariel Wayz na Babo irimo abakobwa bambaye ubusa yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga (+AMAFOTO)

Ku mbuga nkoranyamabaga abakurikira umuziki nyarwanda batunguwe no kubona amahusho amwe n’amwe y’indirimbo y’abakobwa babiri , Ariel Wayz na Babo bahuriyemo igaragaramo abakobwa batikwije mu myambarire yabo.

Indirimbo y’abahanzikazi yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga ubwo hatangiraga kujya hanze integuza yayo igaragaramo abakobwa babyina mu buryo budasanzwe bambaye utwenda dutwikira imyanya y’ibanga gusa.

Nyuma yo kubona ariya mafoto iyi ndirimbo itegerezanyijwe amatsiko na benshi  yiswe ‘Lose You’  dore ko n’ibitekerezo byayitanzweho bigaragaza amarangamutima yabamwe gusa harimo n’ibitekerezo biyiriho harimo abanenze imyambarire y’abakobwa bayirimo babashinja kwambara ubusa ndetse n’abandi bavuze ko ari ibigezweho bashima iyi ndirimbo .

Bamwe bavuga ko bayitegerezanyije amatsiko menshi mu batanze ibitekerezo bakimara gukubita amaso ibiri muri iyi ndirimbo .

Uwiyita  dont_putcha_life_  ku rubuga rwa  instagram yagize ati” Mwigize abanyamerika ntana rimwe muzigera Musa nabo ayiga ngo murapfa rubiwe nabahungu nabo baraje  arko badihaye putin akabariwe ubayobora ko yabanksorera.”

Uwitwa Jeanne.mukeshimana nawe yagize ati”Ababyeyi bagorwa we. Reba kubona umukobwa wabyaye azunguza ibuno ryambaye ubusa.”

Hari n’abagiye babibona nk’ikibisanzwe barimo uwitwa forever_africa_rwanda wagize ati”Amanda wowe uri kapo ibidasanzwe nibiki mureke hashye wana njye nifatanyije nabo kurugamba ryogushaka cashi wana.”

Si uwo gusa kuko n’umurerwa22  we yagize ati” Umva Bavuga ngo Ibere ngo nywe ehehiiii Ndagas twarigenje nnh uyuwe araturimbuye.”

Ibi  bije nyuma yaho mu minsi yashize umuhanzikazi Arel Wayz aherutse gushyira ahagaragara EP yise Love & Lust gusa icyatunguye abantu ni amafoto uyu mukobwa yakoresheje  amenyekanisha izi ndirimbo dore ko amabere ye yose yari hanze.

Ngayo amwe mu mashusho aza ari muri iyi ndirimbo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger