AmakuruPolitiki

Indege y’intambara ya DRC yinjiye mu Rwanda isanganizwa amasasu

Indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda,mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022.

Nyuma y’uko iyi ndege igaragaye yinjiye mu Rwanda,humvikanye amasasu y’imbunda nini bekekwa ko abasirikare bagerageje kuyirasaho.

Uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruravuga ku byabaye, gusa no mu kwezi gushize u Rwanda rwamenyesheje amahanga ko indege ya gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cyarwo.

Abanyamakuru bakorera i Rubavu bavuze ko iriya ndege yanyuze mu kirere cy’u Rwanda, abasirikare barwanira mu Mazi, Marine barasa amasasu (bishoboka ko ari ugutanga gasopo).

Umwe mu bantu babibonye ku ruhande rwo muri Congo, avuga ko indege yari ivuye kurasa ku mutwe wa M23 inyura mu Rwanda, abasirikare bayirasaho, isubira aho yari ivuye.

Umunyamakuru Daniel Michombero ukorera mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko indege y’intambara ya Congo, yagaragaye mu kirere cy’i Goma, ahagana saa 10h 46 a.m.
https://twitter.com/michombero/status/1608022001129775104?t=5fHmc5FFhbwjj6DStC1tXg&s=19
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu gihe cyashize cyagaragaje indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zakorewe mu Burusiya, kivuga ko zifashishwa mu bikorwa bya gisirikare ku mutwe wa M23.

Undi muntu wari i Goma yavuze ko yumvise ibisasu by’amabombe byavuze nyuma y’uko iriya ndege y’intambara yari yinjiye mu Rwanda.

Igisirikare cya Congo gikoresha izi ndege za Sukhoi-25 mu ntambara na M23

Twitter
WhatsApp
FbMessenger