AmakuruPolitiki

Gicumbi-Ruvune: Abasore babiri bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima

Abasore babiri bo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya wolfram mu buryo butemewe bahasiga ubuzima.

Aya maherere yabaye tariki 26 Ukuboza 2022 ahagana saa 16h:50. Bivugwa ko aho bacukuraga amabuye y’agaciro hatemewe.

Amakuru avuga ko abitabye Imana ari umusore witwa Irafasha Donat w’imyaka 18 na Ntakirutimana Noel w’ imyaka 28. Bombi, imirambo yabo yahise yoherezwa ku Bitaro bya Byumba ngo hakorwe isuzuma.

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, yavuze ko aba basore bacukuraga mu cyobo kiri munsi y’urugo rw’umuturage, wahise atoroka.

Yagize ati “Abitabye Imana baguye ahantu mu rugo rw’ umuturage mu rutoki aho bacukura hameze nk’ubwiherero, uko bamanuka iyo bageze hasi bakoramo ibyumba mu cyobo, ni ahantu hatemewe n’amategeko. Gusa turasaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ ubucukuzi butemewe, turabasaba gukurikiza ibyo ubuyobozi bwemera”.

Yihanganishije imiryango yagize ibyago, ashishikariza abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe kuko bwongera impanuka, zishobora guteza urupfu cyangwa ubumuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger