Amakuru ashushyePolitiki

Imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda i Kigali yigaga ku mubano w’ibihugu byombi

Intumwa z’u Rwanda na Uganda zemeranyije ku myanzuro itandatu igamije kwihutisha gukemura ibibazo bihari, mbere y’uko abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahurira mu nama ku wa 21 Gashyantare 2020, izabera ku mupaka wa Gatuna.

Ni imyanzuro yafashwe mu nama yatangiye saa munani z’amanywa, ariko imyanzuro yafashwe, nyuma yo gushyirwamo umukono isomerwa mu ruhame saa tatu z’ijoro kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020.

Ni inama yagarukaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola mu mwaka ushize, nyuma y’ibibazo byazamuwe n’u Rwanda birimo kuba Uganda ihohotera abaturage barwo, kuba Uganda ishyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.

Umwanzuro wa mbere uvuga ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Umwanzuro uvuga ko impande zombi zemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, akazasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020.”

Umwanzuro wa kane uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda izandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.

Itangazo ryasinyweho n’ibihugu byombi rivuga ko “Guverinoma ya Uganda yemeye kubigenzura no gutanga igisubizo bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020 ku bibazo bikomeye byahita bikemurwa, ndetse inakore iperereza isubize ku bindi bibazo.”

Umwanzuro wa gatanu uvuga ko mu gihe ibyo bindi byaba byubahirijwe, inama ya Komisiyo ihuriweho isaba inama y’abakuru b’ibihugu kuzareba ku kibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Umwanzuro wa gatandatu ari nawo wa nyuma uvuga ko ibihugu byombi byemeranyije gusubukura imikoranire mu bya gisirikare n’inzego z’umutekano, hagamijwe guteza imbere uburyo bwo guhanahana amakuru mu bijyanye n’iperereza, mu nyungu z’umutekano w’igihugu.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, ryarimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Gen Patrick Nyamvumba; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, Col Anaclet Kalibata n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Col Patrick Karuretwa.

Itsinda rya Uganda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa; Intumwa Nkuru ya Leta William Byaruhanga; Minisitiri w’Umutekano, Jeje Odongo Abu; Umuyobozi Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu; Joseph Ocwet n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo, Col Paddy Ankunda.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu by’abahuza, Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger