Amakuru ashushyeImikino

Imvura y’amahindu yatumye umukino wa Polisi na Mukura usubikwa

Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League wagombaga guhuza Polisi na Mukura Victory Sports wasubitswe nyuma y’imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kicukiro wagombaga kuberaho.

Uyu mukino wimuriwe gukinwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha, ukaba uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikibuga cya Stade ya Kicukiro cyuzuye amazi.

Uyu ubaye umukino wa kabiri w’ikipe ya Polisi usubitswe kubera ikibazo cy’imvura nyinshi ikomeje kwibasira igihugu, nyuma y’umukino bagombaga guhuriramo na Etincelles ku wa gatandatu w’icyumweru gishize na wo bikarangira wimuriwe ku wundi munsi.

Magingo aya Polisi FC ihagaze ku mwanya wa 08 muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere n’amanota 22, amanota 9 inyuma ya APR FC ikomeje kuyobora uru rutonde.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 30, AS Kigali ni iya 3 n’amanota 29 mu gihe Kiyovu Sports iza ku mwanya wa kane.

Ikipe ya Gicumbi, Amagaju na Miroplast ni zo ziri mu manegeka kuri ubu, ebyiri muri zo zikaba zahita zimanuka mu kiciro cya kabiri mu gihe shampiyona yasozwa bikimeze gutya.

Imikino ya shampiyona iteganyijwe ku munsi w’ejo:

APR Izakira FC Marines kuri Stade Amahoro i Remera, Etincelles yakire Espoir kuri Stade Umuganda i Rubavu, Gicumbi izakira Sunrise i Byumba, Kirehe izakira Amagaju i Nyakarambi, mu gihe Bugesera izakira Musanze i Nyamata.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger